Muvunyi Fred Soma ni umukiristo ubarizwa mu itorero rya New Jerusalem-Kagarama.
Kimwe n’abandi baririmbyi b’abahanga, yatorejwe guhogoza no kugorora ijwi mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2015 nyuma yo kuba icyaremwe gishya ndetse n’umuragwa w’ubugingo aho yakiriye agakiza kuya 14 Gashyantare 2015.
Uyu muramyi uherutse gukorana igihangano na Nshuti Bosco ubu yagarutse mu gihangano yise "Mu mutima". Yaje kugirana ikiganiro na Paradise, abazwa bimwe mu bibazo bijyanye n’umuziki we.
Watubwira kuri iyi ndirimbo "Mu Mutima"? Ni ubuhe butumwa washakaga gutanga Yasubije agira ati: "Ni indirimbo navuga ko ntatekerejeho ngo nyihimbe uretse ijambo ryamporagamo mvuga ngo mu mutima wanjye hazahora isoko yo kuramya Imana".
Uyu muramyi Soma Fred yakomeje agira ati: "Umunsi umwe ndigucuranga piano ama chords y’iriya ndirimbo iryo jambo ringarukamo mpita nkora iyo ndirimbo nifuza kubwira umutima wanjye cyangwa undi wese wafata umwanya ngo ayiririmbe;
Yaba ari gutekereza uburyo mu mutima we hatagomba kuburamo ibitekerezo (Isoko yo kuramya) Imana cyangwa Yesu nise Umucunguzi kuko mu ntego zikomeye zituma tumuramya ni uko yaducunguye ariyo mpamvu nahise mvuga ko nzahora ndamya uwamennye amaraso kubwanjye.
Mbibutsa ko kuramya si ukuririmba gusa n’ikintu cyose ukora kigahesha Imana icubahiro (Mu kurya, mu kwambara n’ibindi byose wabikoze neza uba urikuramya Imana)"
Mu minsi ishize wasohoye indirimbo yitwa Ndamushima wakoranye na Bosco Nshuti. Ese ku bwawe ubona iyi ndirimbo yarahinduye iki kuri ntego yawe (career) yawe ya Gospel?
Soma Fred ati "Ni indirimbo mbona yarebwe cyane iranakundwa intera imbaraga kuko numvise (feedback) nziza rwose bintera gukomeza. Si ibyo gusa impesha no kumenyana n’abantu benshi bingirakamaro".
Ese nyuma y’iyi ndirimbo urateganya iki?
Icyo nteganya ubu ni ugushyira hanze indirimbo mu gusoza umwaka cyangwa uriya mwaka utangiye yitwa "lrakwibutse" izaba ihumuriza abantu ibibi banyuzemo uyu mwaka ibabwira ko Imana ibazaniye ibyiza ngo ni bahumure irabibutse.
Soma Fred yashyize hanze indirimbo nshya "Mu Mutima"
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "MU MUTIMA" YA SOMA FRED