× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nzajya nkora Gospel gusa! Meddy agiye kugaruka mu Rwanda mu isura nshya - Urutonde rw’abaramyi bakunzwe rushobora kwicurika

Category: Analysis  »  September 2023 »  Bishop Agabus Mfitubwoba

Nzajya nkora Gospel gusa! Meddy agiye kugaruka mu Rwanda mu isura nshya - Urutonde rw'abaramyi bakunzwe rushobora kwicurika

Uwari umuhanzi w’isi, Meddy, wamamaye mu ndirimbo y’urukundo yitwa "Slowly" agiye kugaruka mu Rwanda, kandi amakuru meza ku bakristo ni uko yiyemeje gukora gusa umuziki wa Gospel.

Meddy, n’ubusanzwe yatangiye umuziki akora umuziki wa Gospel aho yabarizwaga muri Zion Temple mu Gatenga. Icyo gihe yakoze indirimbo nka "Ungirira Ubuntu" ari nayo yamufunguriye amarembo y’ubwamamare. Nubwo yagiye mu muziki w’isi, ntabwo yibagiwe Imana, ahubwo yanyuzagamo akayiramya. Muribuka indirimbo ye "Holy Spirit" yakunzwe bitangaje.

Nyuma yo kwiyegurira Imana n’umutima we wose, agahagarika umuziki w’isi akirundumurira mu muziki wa Gospel ndetse akaba adatewe ipfunwe no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kuri ubu Meddy agiye kugaruka mu Rwanda ari umuhazi w’indirimbo zihimbaza Imana.

Ni umugisha ukomeye ku muziki wa Gospel kuko mu mazina akomeye tugiye kujya tuvuga Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Bosco Nshuti, Papi Clever na Dorcas, Tonzi, Serge Iyamuremye, Patient Bizimana, Aime Uwimana, Vestine na Dorcas, James na Daniella, tunongereho na Meddy.

Kugaruka kwa Meddy muri Gospel, bishobora kugira ingaruka ku rutonde rw’abaramyi bakunzwe mu Rwanda ukurikije urwego ari ho mu muziki aho afite indirimbo yarebwe kurusha izindi zose zo mu Rwanda.

Ni "Slowly" imaze kurebwa na Miliyoni 90 kuri Youtube mu myaka 6 gusa imazeho. Meddy ni we ushobora kuyobora uru rutonde mu gihe rwari rumaze imyaka 5 ruyoborwa bidashidikanwaho na Israel Mbonyi nyuma ya Patient Bizimana nawe waje akurikira Dominic Ashimwe, Patrick Nyamitari na Richard Nick Ngendahayo.

Nk’uko yabitangarije Radio/Tv10, Meddy agiye kuza mu Rwanda mu bukwe bw’umuhanzi mugenzi we,The Ben witegura kurushinga na Uwicyeza Pamella tariki 27 Ukuboza 2023, mu birori bizabera muri Kigali Convention Center (KCC).

Meddy mu magambo ye yavuze ko agiye kuza i Kigali mu minsi ya vuba. Ati “Mu Rwanda ndi hafi kuza. Nahoze mvugana na Ben, nshobora kuza mu bukwe bwa Ben". Yavuze ko ubu asigaye ari umuramyi. Ati "Nk’uko wabisomye mu binyamakuru nzajya nkora Gospel gusa.”

Amakuru Paradise.rw ifite ni uko Meddy yamye yubaha Imana mu buryo bukomeye. Hari amakuru ahamya ko na mbere agikora umuziki w’isi, yanyuzagamo akajya gusenga mu butayu bwo mu Rwanda, ibintu bifite igisobanuro gikomeye ku bakristo.

Meddy yiyeguriye Imana n’umutima we wose

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA GOSPEL "GRATEFUL" YA MEDDY

RYOHERWA N’INDIRIMBO "UNGIRIRA UBUNTU" YINJIJE MEDDY MU MUZIKI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.