× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Olive Umutesi wamamaye mu ndirimbo "Nkoresha" yarushinze n’umusore w’inzobere mu gufotora-PHOTOS

Category: Love  »  November 2023 »  Our Reporter

Olive Umutesi wamamaye mu ndirimbo "Nkoresha" yarushinze n'umusore w'inzobere mu gufotora-PHOTOS

Paradise.rw yabonye amafoto y’ubukwe bw’umuramyi Olive Umutesi n’umukunzi we Mugabo usanzwe ari umufotozi w’umuhanga.

Amafoto y’aba bombi twayakuye kuri Instagram zabo. Ni amafoto meza cyane kandi birumvikana kuko Mugabo wa Olive afite kompanyi ikomeye ikora mu bijyanye no gufata amashusho. Mugabo avuga ko ari ’Professional Photographer’ ni ukuvuga gafotozi w’umwuga.

Umutesi Olive umaze imyaka 2 gusa mu muziki, ni umwe mu baramyi bo mu kiragano gishya bari gutanga icyizere cy’ejo heza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel). Yamamaye mu ndirimbo "Nkoresha" na "Ubana Gute n’Abantu".

Kuri ubu Umutesi na Mugabo bari kwitegura kubana akaramata. Nasigaje gusezerana imbere y’Imana dore ko amategeko ya Leta y’u Rwanda yo yamaze guha umugisha kubana kwabo nyuma y’uko aba bombi babyemeje indahiro.

Olive Umutesi wifuza gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga, yatangiriye umuziki mu Karere ka Gicumbi aho yari atuye, ariko ubu asigaye atuye muri Kigali. Impano ye mu kuririmba yamuritswe Label ya S-QUARE NY y’abasore babiri bavukana batuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "UBANA GUTE N’ABANTU"

Byari umunezero usendereye ku munsi w’ubukwe bwabo

Olive Umutesi yifuza gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NKORESHA" YA OLIVE UMUTESI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.