× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umukobwa usa na marayika arashaka umusore uhungira kuri Yesu mu bihe bikomeye

Category: Love  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umukobwa usa na marayika arashaka umusore uhungira kuri Yesu mu bihe bikomeye

Ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri Instagram, ubutumwa bwa Coach Ari Banks bukomeje gukurura ibitekerezo by’abantu benshi, cyane cyane urubyiruko ruri mu rukundo cyangwa rushaka kurujyamo.

Mu magambo akakaye ariko yuzuyemo isomo ry’ubuzima, uyu mukobwa agaragaza ko urukundo nyarwo rutubakwa n’amagambo menshi, ahubwo ko rwubakwa n’indangagaciro, icyubahiro n’ukwemera gukomeye.

Mu butumwa bwe bwakiriwe neza n’abamukurikira ibihumbi, Coach Ari Banks yibukije abakobwa ko kugera ku mutima w’umukobwa ari amahirwe, atari uburenganzira. Yavuze ko atari byiza guha “inyungu ziva mu kugira umukunzi” umusore utarigeze yerekana icyubahiro shingiro, uhindagurika, utita ku marangamutima y’uwo bakundana cyangwa ukora bike gusa.

Mu kindi gice cy’ubutumwa bwe, yagarutse ku kamaro k’ukudahindagurika (consistency) mu rukundo. Yavuze ko imbaraga n’umurava byakoreshejwe mu ntangiriro zo gushaka umukunzi ari zo zikwiye gukomeza no mu rukundo rumaze kwemezwa.

Ati, urukundo ntirurangira iyo abantu bamaze kuba “official”; iyo imbaraga zigabanutse, n’isano iragabanuka. Yongeyeho ko adashaka kubona umuntu uhindura imyitwarire amaze kumva ko yamaze “gutsindira” urukundo.

Ariko ubutumwa bwagarutse ku mitima ya benshi kurushaho ni aho Coach Ari Banks yavuze ku ishingiro ry’ukwemera. Yavuze ko adashaka umusore uhungira mu mihanda iyo ubuzima bumukomereye, cyangwa ushakira ihumure mu nshuti, mu byishimo by’akanya gato, cyangwa mu bandi bagore. Ahubwo, yavuze ko ashaka umusore uhungira ku Mana, by’umwihariko kuri Yesu Kristo, kuko nta muryango wubakwa udafite umusingi w’ukwemera.

Mu magambo ye, yagize ati umusore ufite ukwemera ntahunga igitutu, ahubwo arasenga akakinyuramo, ashaka ubwenge mbere yo kwihutira gufata icyemezo, agahitamo kuyoborwa n’indangagaciro aho kuyoborwa n’amarangamutima.

Yagaragaje ko kwiyegurira Imana no kwicisha bugufi ari byo bituma umuntu abasha gukunda byimbitse, agatuma urugo rwe ruyoborwa mu mahoro.

Ubutumwa bwe bwa nyuma bwasize ikibazo gikomeye ku bakundana n’abashaka kubaka urukundo: iyo ubuzima bugoye, uwo mukundana ahungira he? Ku Mana, ku byamushuka, cyangwa ku bandi bantu? Ni ikibazo Coach Ari Banks atabajije kugira ngo atunge urutoki uwo ari we wese, ahubwo cyari kigamije gutuma buri wese yisuzuma.

Ni ubutumwa bugaragaza ko, koko, hari abakobwa bifuza urukundo ruyoborwa n’ijuru, bakifuza umusore udahunga ibigeragezo ajya mu bindi bimushuka, ahubwo agahungira kuri Yesu mu bihe bikomeye.

Coach Ari Banks, yagiriye inama abakobwa yo gushaka umusore uhungira kuri Kristo mu bigeragezo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.