Umuramyi Antoinette Rehema uzwi ku izina rya Lucky Rehema akaba yarakoranye na Gaby Kamanzi indirimbo bise "Ushyizwe hejuru", yateguje indirimbo nshya yise "Kuboroga". Ni indirimbo itegerejwe na benshi nyuma yo kubona iri zina.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Antoinette Rehema yatangaje ko yatangiye iyi operation yise "Kuboroga" akaba asaba umuntu wese wumva afitiye umutwaro umurimo w’Imana kumufasha kuborogera itorero.
Gusa yatangaje ko ari umushinga amaranye igihe n’ubwo yatinze kuwushyira mu bikorwa. Yagize ati" Nkimara kwemera kuyikora niyemeje no gutangira umurimo wo kuborogera itorero ry’Imana ubishaka wese yaza tugafatanya nubwo twaba tutarahura ariko mu Mwuka tuba turi kumwe".
Yongeyeho ati: "Ubutumwa mbazaniye mu ndirimbo "Kuboroga" ni ubutumwa nahawe cyera cyane, hanyuma sinamenya ko ngomba kubuvuga, hanyuma muri Covid-19 buragaruka ndabusengera nkumva ntibumva mu mutima. Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Loader mu gihe amashusho yakozwe na Santos Grial Baguera".
Antoinette Rehema atuye Canada mu mujyi wa Ottawa. Uretse iyi ndirimbo igiye gusohoka yakoze indirimbo zitandukanye zomatanye n’imitima y’abakunzi ba Gospel. Izo ni "Amashimwe", "Nebelu" ndetse na "Ushyizwe hejuru" yakoranye na Gaby Kamanzi.
Tariki 21 Ukwakira 2017 ni bwo Lucky Rehema Antoinette yakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kampala aho yari yatumiye abahanzi bakomeye mu karere ari bo Gaby Irene Kamanzi na Pastor Wilson Bugembe.
Kwinjira byari amashiringi ya Uganda 20.000 muri VIP n’amashiringi 10.000 mu myanya isanzwe. Gaby Kamanzi yitabiriye iki gitaramo nyuma yo kuva i Burayi aho yavuze ubutumwa mu ndirimbo mu bihugu binyuranye by’uwo mugabane.
Biteganyijwe ko iyi ndirimbo nshya "Kuboroga" ya Antoinette Rehema izajya hanze kuwa Gatatu tariki 01 Ugushyingo 2023 nk’uko uyu muhanzikazi yabihamirije Paradise.rw.
INDIRIMBO "KUBOROGA" IRAJYA HANZE MU MINSI MICYE CYANE
Umuramyi Antoinette Rehema aragusaba kumushyigikira mu kuborogera Itorero