Uwariye amafi ntiyakwimuka ku nyanja, ubanza umusabye gutura mu mudugudu w’icyitegerezo yaguhinduka, akakubwira ko atazatatira igihango afitanye n’amafi.
N’ikimenyimenyi umwami wacu mwiza dukunda cyane Yesu Kristo nawe yakundaga kuroba. Ntiyizirikanaga we ubwe, ahubwo yajyanaga n’intumwa ze. Kugira ngo wumve uburyohe bw’amafi, yamaraga kugaburira abakene n’abashonji agasaba abigishwa be guteranya ubuvungukira.
Abigishwa be bakomeje gutekereza ko bazigumira mu munyenga wo kuroba za tirapiya na za kamongo, nyamara ntibari bazi ko arimo kubanagura kugirango bazasohoze misiyo yamuzanye mu isi.
Nyamara ubwo yahamagaraga Simoni witwaga Petero na Andreya mwene se, barobesha urushundura hafi y’inyanja kuko bari abarobyi. Arababwira ati "Nimunkurikire nzabagira abarobyi b’abantu". Uwo mwanya basiga inshundura zabo baramukurikira (Matayo 4:18-20).
Uko niko Ev Julie Earl ubarizwa mu muryango witwa Crazy About You Ministries kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda ku bw’igiterane cyiswe Ruhuha For Jesus kiri kubera mu Karere ka Bugesera hagati ya 11-13/08/2023.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 10/08/2023, umuryango wa Crazy About You Ministries wasobanuye ko bazanywe no kubwiriza ubutumwa bwiza abanyarwanda.
Muri iki kiganiro Ev Julie yavuze ko uyu muryango ayoboye ufite intego yo kubwiriza no kugeza ubutumwa bwiza ku isi. Yagize ati "Uburyo bwiza bwo kurwanya icyaha ni ukunyura mu rukundo kuko Imana nayo ari urukundo.
Ubwo Ev Julie Earl yabazwaga ku butinganyi ndetse no ku kwihinduza igitsina bikomeje kwimakazwa mu bihugu bitandukanye birimo na Amerika, yagize ati "Biriya byose bituruka kuri satani n’abadayimoni".
Yakomeje avuga ko atari izo ngeso zonyine ziteye impungenge (ubutinganyi), n’ubusambanyi ndetse no kwihinduza igitsina, ahubwo kubeshya no kwiba nabyo bimaze gufata indi ntera. Yakomeje avuga ko kuri ubu Amerika ikomeje kujya kure y’Imana kandi ifite ubuyobozi.
Uyu muryango urangwa n’ivugabutumwa riherekejwe n’Imirimo ukaba uherutse kubakira iriba ry’amazi meza yo gukoreshwa kandi rijyanye n’igihe aho byari biteganyijwe ko ritahwa tariki 10/08/2023.
Umwe mu banyamakuru yabajije impamvu nyirizina yatumye bahitamo gukorera igiterane mu karere ka Bugesera anabaza impamvu bahisemo kubaka ivomero muri aka karere. Ev Earl yagize ati "Twahisemo kubaka ivomero kuko ariryo ryari rikenewe cyane".
Yakomeje asobanura ko babajije ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhuha babwira ko hakenewe ivomero bitewe n’ikibazo cy’amazi make gikunze kurangwa muri aka Karere.
Ku byerekeye n’uburyo abazakirizwa mu giterane bazakurikiranwa, uyu muryango wasubije ko nk’uko no mu bindi biterane bikorwa, bazakorana n’abayobozi b’amatorero yegereye ahazabera iki giterane, ayo matorero agakurikirana iminyago. Kuri ubu iki guterane kikaba cyaramaze gutangira.
Umuririmbyi Theo Bosebabireba uherutse kwakirwa n’itorero rya ADEPR akaba n’umwe mu bakoreye amateka mu karere ka Bugesera ndetse na Nyagatare mu biterane byateguwe na Ev. Dana Morey ni umwe mu bitezweho gususurutsa imbaga y’abazitabira iki giterane cy’amateka.
Past Olivier Ndizeye, Hearing Worship team ndetse na Ev. Julie Earl n’umuririmbyi Theo Bosebabireba bitezweho gukoreshwa na Yesu Kristo mu kuroba abantu.
Gutura mu Bugesera ugacikwa n’iki giterane ntaho bitaniye no kujya mu misa ntiwumve ivanjiri. Ni akanya keza ko kunywa ku mazi meza y’ubugingo.
Ntukwiriye gucikwa n’igiterane Ruhuha For Jesus
Crazy About You Ministries mu kiganiro n’itangazamakuru