Itangazo ryateweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa PEACE PLAN, Most. Rev. Dr Laurent, usanzwe ari na ArchBishop w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, rihamagarira abakristo bose gusengera amahoro mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba.
By’umwihariko, iri tangazo Paradise.rw yaboneye kopi, rivuga ko ku cyumweru tariki 12.03.2023 abakristo bose mu gihugu bazahuza umutima bagasengera amahoro mu Karere. Bavuze ari icyemezo cyafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya The PEACE PLAN yabaye muri Gashyantare uyu mwaka.
Iryo tangazo riragira riti:
Mbanda Bene Data, Ndabaramutsa mu izina ry’Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo.
Inama ya Komite Nyobozi (Board of Directors) ya THE PEACE PLAN RWANDA yateraniye i Kigali kuwa Gatanu tariki ya 24/02/2023, yafashe umwanzuro wo gusaba abakristo bose gusengera amahoro mu Karere k’ibiyaga bigari.
“Kandi umurwa nategetse ko bazabajyanaho muri Imbohe muzawushakire kuba amahoro, muwusabire k’Uwiteka kuko mu mahoro yaho namwe muzagira amahoro.” (Yeremiya 29:7)
Ni muri urwo rwego nejejwe no kubandikira iyi baruwa mbasaba ko mu materaniro yo ku Cyumweru tariki ya 12/03/2023 duhuza umutima twese, tugasengera ibyifuzo bikurikira:
1. Gusabira amahoro igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo intambara zihagarare, kandi ibizitera bibonerwe umuti urambye;
2. Gusengera abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagirwaho ingaruka n’umutekano muke mu ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, na Kivu y’Amajyepfo;
3. Gusabira amahoro n’umutekano ibihugu bihana imbibi na Repubulika iharanira
Demokarasi ya Congo: Sudan y’Amajyepfo, Uganda, U Rwanda, U Burundi, na Tanzania;
4. Gusengera impunzi zavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo Imana itange amahoro arambye kandi abahunze bashobore gusubira mu gihugu cyabo. Imibare itangwa n’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku mpunzi igaragaza ko abarenga miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana inani (5.8 millions) bataye ingo zabo bakaba bari mu nkambi zitandukanye imbere mu gihugu; mugihe abasaga 853.000 bahungiye mu bihugu bituranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo rya Peace Plan