Mu isengesho yasenze kuri uyu wa 11 Kamena 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku kamaro ko komatana n’Imana no kugendana na yo buri munsi.
Yashimangiye ko ubuzima buyoborwa n’Imana butuma umuntu arindwa ibibi kandi agasohoza umugambi Imana yamuremeye.
Yavuze ko kugendana n’Imana bifasha umuntu kuyoborwa na yo, yaba abyumva cyangwa atabyumva, kandi ko iyo umuntu yumviye Imana, ingaruka nziza zigaragara mu buzima bwe, aho imigambi mibi y’umwanzi ishobora guhomba kubera uburinzi bw’Imana.
Mu isengesho rye, yifashishije urugero rwa Pawulo wavuze ati: “Si njye ukiriho, ahubwo ni Kristo uriho muri njye,” agaragaza ko buri mukristo akwiriye kwifuza kugera ku rwego aho Imana iba ari yo iyobora ubuzima bwe mu buryo bwuzuye.
Yifashishije kandi amagambo ari muri Yosuwa 22:5, yasabye Abakristo kugira umwete wo kwitondera amategeko y’Imana, kuyakunda no kuyashyira mu bikorwa, kugira ngo barusheho kumatana na yo.
Yasenze asaba Imana guha abantu imitima mishya, yuzuye kubaha Imana no kwanga icyaha, ndetse abasabira kugira inyota yo gusoma no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana.
Yagize ati: “Si ugusoma amategeko gusa, ahubwo ni ukuyinjiramo, tukamenya icyo Imana ishaka maze tukagikora.”
Pastor Gisanura yavuze ko gukunda Imana atari amarangamutima gusa, ahubwo ko ari amahitamo n’icyemezo umuntu afata buri munsi. Yasabye Imana gufasha abayizera kugira imibereho n’imyanzuro bishingiye ku bushake bwayo aho gushingira ku byifuzo byabo bwite.
Yongeyeho ko abantu batabayeho ku bwabo gusa, ahubwo ko buri wese afite ubutumwa n’inshingano Imana yamuremeye gusohoza muri iki gihe arimo.
Mu gusoza isengesho rye, yasabye Imana gukoresha ubuzima bw’abizera mu gusohoza umugambi wayo, ashimangira ko imibiri yabo n’ubugingo bwabo bikwiriye kuba ibitambo byeguriwe Imana.
Yagize ati: “Turahari kugira ngo ibyo wagambiriye gukora muri iyi si ubidukoreshe. Dufashe kutayoborwa n’ibigezweho, ahubwo tuyoborwe n’ubushake bwawe.”
Pastor Christian Gisanura yasoreje isengesho asaba Imana gukomeza kugotesha abayizera ukuhaba kwayo, kugira ngo bakomeze kugendera mu nzira zayo no gukora ibyo ishaka, aho gukora ibyo bo ubwabo bifuza.