× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Stone David wakoraga umuziki usanzwe wanaririmbanye na Papa Cyangwe yaje burundu muri Gospel

Category: Entertainment  »  10 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Stone David wakoraga umuziki usanzwe wanaririmbanye na Papa Cyangwe yaje burundu muri Gospel

Mu gihe benshi bamumenye binyuze mu ndirimbo z’urukundo yakoranye n’abahanzi barimo Papa Cyangwe, umuhanzi Stone David yafashe icyemezo gikomeye cyo guhindura icyerekezo cy’ubuzima bwe n’umuziki we, ahitamo gukorera Imana binyuze muri Gospel.

Uyu muhanzi, amazina ye nyakuri akaba Ukwizagira David, avuga ko igihe kinini yamaze akora umuziki usanzwe, ariko ko mu mutima we yahoraga yumva hari umuhamagaro urenze uwo gushimisha abantu binyuze mu bihangano.

Stone David ni umwe mu bahanzi banyuze mu itsinda ryitwaga Western Boyz, ryigeze kumenyekana cyane. Indirimbo yabo yise “Original” ni imwe mu zamufashije kumenyekana mu muziki nyarwanda.

Nyuma yaho yakomeje gukora umuziki ku giti cye, akorana n’abahanzi batandukanye ndetse yandika n’indirimbo z’abahanzi banyuranye.

Nubwo ibintu byari bitangiye kugenda neza mu rugendo rwe rwa muzika, avuga ko hari ikintu cyamuhinduye burundu.

Yavuze ko hari igihe yageze yumva ubuzima bwanjye bugomba gufata indi nzira. Nyuma yaho yagize inzozi nabonagamo Yesu Kristo amubwira ko igihe kigeze ngo akore umurimo yamuhamagariye.

Ati: "Nyuma yo guhagarika kuririmba indirimbo z’isi, Yesu Kristo yampamagariye mu nzozi ambwira ko nkwiriye gukora ibyo nahamagariwe gukora, nkamukorera. Icyo gihe ni bwo nafashe icyemezo cyo gutangira urugendo rushya rwo gukorera Imana binyuze mu muziki."

Uyu muhanzi asobanura ko icyo cyemezo kitari cyoroshye kuko cyamusabaga gusiga inyuma byinshi yari amaze kugeraho, ariko ko yumvaga ari intambwe ikwiye mu rugendo rw’ubuzima bwe bwo kwizera.

Uyu munsi, Stone David avuga ko intego ye atari ugushaka kwamamara ahubwo ko ashaka gukoresha impano ye mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu banyuranye. Ni yo mpamvu yatangiye gusohora indirimbo zishingiye ku kwizera no guhimbaza Imana.

Mu ndirimbo ze za mbere muri Gospel harimo “Adudubiza” yakoranye na Nick Dimpoz, ndetse n’iyitwa “Akabando” iri mu ndirimbo ari gushyira imbere muri iki gihe.

Avuga ko ubutumwa buri muri “Akabando” bugamije kwibutsa abantu ko Imana ifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’umuntu, ikamukura mu byaha, ikamurinda ibibi ndetse ikamuha amahoro n’umunezero nyakuri.

Stone David asengera mu Itorero rya Assemblies of God Rwarutabura riherereye i Nyamirambo, aho avuga ko ari ho akomeza gukurira mu buryo bw’umwuka no gukomeza guhabwa imbaraga zo gukora umurimo w’Imana.

Nubwo amaze igihe gito yinjiye muri Gospel, yemeza ko afite icyizere ko Imana izamukoresha mu buryo bukomeye. Asaba abakunzi b’umuziki nyarwanda n’abakunzi b’ibihangano bye by’umwihariko gukomeza kumushyigikira no kumusengera kugira ngo ubutumwa atanga bukomeze kugera kure.

Kuva mu muziki usanzwe ukinjira muri Gospel ni urugendo rwafashwe n’abahanzi benshi mu myaka ishize, ariko kuri Stone David, avuga ko atari icyemezo cyatewe n’impinduka z’isoko rya muzika cyangwa inyungu z’umwuga, ahubwo ko ari igisubizo yahaye umuhamagaro yumvise Imana imuhamagarira.

Stone David yinjiye burundu mu muziki wa Gospel

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "AKABANDO" YA STONE DAVID

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.