× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Richard Nick Ngendahayo uherutse gutaramira muri BK Arena yateguje kongera kuhataramira

Category: Concerts  »  2 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Richard Nick Ngendahayo uherutse gutaramira muri BK Arena yateguje kongera kuhataramira

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yatangaje ko azongera gutaramira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bo mu Rwanda, nyuma y’igihe gito akoze igitaramo cyasize benshi banyuzwe muri BK Arena.

Richard Nick azataramira i Kigali ku wa 28 Ugushyingo 2026 mu gitaramo kizabera muri BK Arena cyiswe “Ni We Healing Concert – Edition 2”.

Iki gitaramo kigiye kuba nyuma y’icyabaye ku wa 29 Ugushyingo 2025, ubwo Richard Nick yari agarutse gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 yari ishize adakorera igitaramo mu gihugu yavukiyemo.

Icyo gitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, benshi bagaragaza ko cyababereye ihumure, ubukangurambaga bwo kwegera Imana ndetse n’umugisha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Richard Nick yavuze ko uburyo yakiriwe n’Abanyarwanda bwamukoze ku mutima, bituma yiyemeza gukomeza gutegura ibitaramo nk’ibi kugira ngo ubutumwa bwiza bukomeze kugera ku bantu benshi.

Yagize ati: “Nk’uko mwabisabye ko igitaramo kizajya kiba buri mwaka, ni ko bizubahirizwa Imana nibishaka. Byose tubikesha Imana. Ibyo twifuza byose tujye tubishyira imbere yayo, igihe cyayo nikigera bigasohora.”

Uyu muramyi yavuze ko imyiteguro y’iki gitaramo cya kabiri igeze kure, anahishura ko ari gutegura indirimbo nshya zizaba zikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu, kubakomeza no kubafasha gukura mu buryo bw’umwuka.

Ati: “Izo ndirimbo zirimo ubuzima. Iyo ndirimba mba numva Imana iri kuvugira muri njye.”

Richard Nick kandi yasabiye umugisha u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, abasaba gukomeza kwegera Imana no kwakira agakiza, avuga ko ari imwe mu nzira zifasha abantu guhangana n’ibigeragezo n’ibibazo byo mu buzima bwa buri munsi.

Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel nyarwanda. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe zirimo Ni We, Ibuka, Si Umuhemu, Yambaye Icyubahiro na Sinzakwitesha.

Mu mwaka wa 2010 yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomeje umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki no kwigisha Ijambo ry’Imana mu matorero atandukanye.

Abakunzi be bategerezanyije amatsiko menshi iki gitaramo cya “Ni We Healing Concert – Edition 2”, bitewe n’uburyo icya mbere cyagenze neza ndetse n’ubutumwa bwihariye bwari bukirimo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.