× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Eddy Kamoso wiswe "Papa Gospel" yavuze uko indirimbo "Africa Haguruka" yatumye aba icyamamare

Category: Artists  »  March 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Pastor Eddy Kamoso wiswe "Papa Gospel" yavuze uko indirimbo "Africa Haguruka" yatumye aba icyamamare

Eddy Kamoso ni umunyamakuru b’ibigwi akaba umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse ni n’Umupasiteri.

Pastor Eddy Kamoso wamamaye mu muziki wa Gospel, bamwe bita Papa Gospel, mu kiganiro "Ntarungu" gica kuri Radio Rwanda yari yatumiwemo, yataramanye n’umunyamakuru Clara Uwineza baramya Imana karahava, kugera aho abafana basabye ko bazakorana indirimbo kubera uko bajyanaga mu majwi aryoheye amatwi.

Pastor Kamoso Eddy yavuze ko yavukiye mu buhungiro mu gihugu cya RDC, nyuma y’uko ababyeyi be bahunze mu 1959. Ni umugabo ufite umugore witwa Nimubona Jeannine n’abana babiri b’abahungu. Yifuza ko abana be nibarangiza kwiga amasomo ya Kaminuza bazabona amahugurwa ya gisirikare kuko bigiramo ubwenge bwinshi.

Pastor Kamoso yagize ati "Nakijijwe mu 1998, naje nk’igihumyo mfite impano nyinshi kuko mu 1999 nasohoye indirimbo "Africa Haguruka" yakozwe na Niyitunga Aaron muhaye 250,000 Frw".

Yakomeje agira ati "Nayijyanye kuri Radio Rwanda mu gihe cyari icy’intambara y’abacengezi irakundwa, niyo yatumye menyekana ku buryo byampesheje gusohoka mu kinyamakuru Imvaho Nshya n’ikindi cyitwa Ingabo".

Muri iyi ndirimbo aririmbamo ngo "Afrika Haguruka ukorera Imana ubone amahoro. Abanyafurika nimuhaguruke dushime Imana Rurema yaduhaye Afrika nziza, iduha ibiyaga, iduha n’inyamaswa nziza, ibyo byose ni byo bitatse Afrika yacu. Afrika yacu uri nziza cyane".

Eddy Kamoso yabaye umwe mu banyamakuru bazwi cyane mu kuramya no guhimbaza Imana kuri Radio 10 mu kiganiro "Imbaraga mu Guhimbaza", ubu akorera Izuba TV ndetse na Tv10. Yambutse imbibi z’u Rwanda aho azwi n’abarundi benshi kuri Radio na Televiziyo Rema, akaba yarahumurije imitima yabo ibasha gukira ibikomere bari basigiwe n’intambara.

Eddy Kamoso yamamaye cyane mu ndirimbo "Afrika Haguruka"

Umunyamakuru Clara Uwineza wa Radio Rwanda

NGIYO INDIRIMBO "AFRIKA HAGURUKA" YATUMYE EDDY KAMOSO ABA ICYAMAMARE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.