“Umuyobozi w’itorero yakundwaga n’abaturage”: ICE yataye muri yombi Pasiteri wo muri Maryland wari umaze imyaka 24 yararengeje igihe cya viza cyari kumara amezi 6.
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ICE) rwataye muri yombi Pasiteri Daniel Fuentes Espinal, umuyobozi w’itorero Iglesia del Nazareno Jesus Te Ama ryo mu mujyi wa Easton, muri Leta ya Maryland, nyuma yo kumara imyaka 24 atarava muri Amerika, kandi yari yarinjiye ku viza y’amezi atandatu.
Pasiteri Espinal w’imyaka 54, ukomoka muri Honduras, yafatiwe hafi y’aho yakoreraga imirimo y’ubwubatsi ubwo yari avuye kugura ibikoresho muri Lowe’s no kugura ifunguro rya mu gitondo muri McDonald’s. Nyuma yo gutabwa muri yombi, yahise ajyanwa gufungirwa muri leta ya Louisiana aho agomba gutegereza iburanisha ku bijyanye n’amategeko y’abinjira n’abasohoka.
ICE yavuze ko Espinal yinjiye muri Amerika mu 2001, agahabwa viza y’amezi atandatu, ariko ntiyigeze asubira iwabo. Bivugwa ko atigeze akora icyaha na kimwe kuva yagera muri Amerika.
Umuryango we, abaturanyi n’abayoboke b’itorero rye bararira ayo kwarika, bavuga ko uyu muyobozi wabo yari “inkingi y’urukundo n’ineza” mu muryango mugari, aho yafashaga abatishoboye kubona ibiribwa, imyambaro n’amacumbi.
Daniel Espinal yinjiye muri Amerika ahunze ubukene n’urugomo muri Honduras, aho bamwe mu bagize umuryango we bishwe. Yatangiye akora imirimo y’ubwubatsi mbere yo kuba Pasiteri mu itorero rya Nazarene muri 2015. Yari asanzwe ari umuyobozi w’urubyiruko mu itorero Gatolika iwabo.
Nubwo viza ye yari yararangiye, umuryango we uvuga ko yari mu nzira yo kubona ibyangombwa binyuze ku mukobwa we Clarissa, wari uri gutegereza umunsi w’ikiganiro cy’ubusabe bw’icyangombwa cy’ubuzima bw’igihe kirekire (green card).
Pasiteri Daniel Fuentes Espinal, umuyobozi w’itorero Iglesia del Nazareno Jesus Te Ama