× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Polisi yasuye abanya-Muhanga idashaka abanyabyaha, ahubwo izanye impano iranabaririmbira

Category: Leaders  »  1 month ago »  Sarah Umutoni

Polisi yasuye abanya-Muhanga idashaka abanyabyaha, ahubwo izanye impano iranabaririmbira

Ku gicamunsi, kuri Hotel Saint-Andre Kabgayi ahari hakoraniye abana benshi bari mu byicungo byabo, ababyeyi bagiye kubona babona ngabo Abapolisi babagezeho, maze bamwe batangira kwihisha no guhisha imfunguzo z’imodoka, abandi batangira kwisobanura ko batari butware banyoye ku nzoga.

Nyamara, abapolisi ntibari bazanywe no gushaka abanyabyaha, ahubwo Abapolisi babahumurije, barabaririmbira, ndetse baha abana impano zitandukanye, harimo ibyo kurya bakunda, nka bumwe mu buryo bwo kubereka ko bifatanyije mu byishimo by’iminsi mikuru.

Mu gihe batangaga izi mpano, ababyeyi bahabwaga ubutumwa muri gahunda ya ’Turindane Tugereye Amahoro’ aho buri wese agira uruhare mu kubungabunga umutekano mu muhanda.

Ubwo butumwa bugamije kwibutsa abakoresha Umuhanda by’umwihariko abatwawe mu modoka, ko badakwiye kwiyicarira gusa ngo bumve ko byose bikwiye guharirwa umushoferi, cyangwa ngo umuyobozi w’ikinyaniziga yumve ko adakwiye gutega amatwi abo atwaye.

Polisi igira iti, "Turasaba abana kurangwa n’ikinyabupfura, kwiga neza bagatsinda, kubaha ababarera, kuko abana ari bo bazavamo abapolisi b’ejo hazaza. Ababyeyi bo barasabwa kwirinda kunywa bagasinda kuko bibangamira gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro, kuko uretse kunywa bagatwara basinze, birenze kuba amakosa ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko".

Ababyeyi b’abana bashimiye Polisi y’Igihugu yaje kubaha impano za Noheli, kandi banashimira ubutumwa bagenewe kuko bugaragaza impungenge iba ifitiye Abanyarwanda ku mutekano wabo by’umwihariko abakoresha Umuhanda.

Umubyeyi umwe agira ati, "Abana bacu bishimiye izi mpano, Polisi ntishinzwe gusa gufata no gukurikirana abanyabyaha, ahubwo nk’ubu iba yatwigishije uko twita ku bana, n’uko twiyitaho muri iyi minsi mikuri, kwirinda gusesagura kuko n’ejobundi ni ugusubiza abana ku ishuri kandi baba bakeneye ibyangombwa".

Undi mubyeyi agira ati, "Batubwiye ko dukwiye kugira uruhare mu gucunga umutekano wacu mu modoka, umushoferi yaba agenda nabi tukamuhwitura, tugahamagara polisi tukayiha amakuru, kugira ngo Tugereye yo Amahoro koko".

Umuyobozi wa Hotel Saint-Andre Kabgayi Padiri Niyonagira Prosper yashimiye Polisi y’Igihugu ku bufatanye igaragariza abikorera, kuko kubona baza kwishimana n’abana ubundi bitari bisanzwe.

Yagize ati, "Nk’ubu Hotel ntiyatanga ubutumwa nk’ubwa Polisi, ariko natwe duhita tubona ko abakiriya bacu bacungiwe umutekano, abahawe ubutumwa bari mu byishimo by’iminsi mikuru, batunguwe babona ko inzego z’umutekano zibifuriza amahoro n’umutekano usesuye".

Polisi irakomereza hirya no hino mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, igatungura abari mu binyabiziga n’ahahurira abantu benshi, harimo n’ahari abana.

Polisi y’u Rwanda yashimiwe n’abanya-Muhanga ku bwo kwifatanya nabo kuri Noheli

Src: Kigali Today - Ephrem Murindabigwi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.