× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

RAF yateguye "Christmas Night Run’ yo kuganuza abanyarwanda iminsi mikuru

Category: Sports  »  December 2023 »  Alice Uwiduhaye

RAF yateguye "Christmas Night Run' yo kuganuza abanyarwanda iminsi mikuru

Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororangingo mu Rwanda (RAF), ryifatanije n’abanyarwanda gutangira Noheli binyuze mu gikorwa ryateguye cyitwa Christmas Night Run.

’Night Run’ ni igikorwa rusange cya siporo kimaze igihe mu matwi y’abanyarwanda by’umwihariko ku batuye Umujyi wa Kigali n’abawugendereye aho bahurira ahateganyijwe mu masaha ya nijoro, bagakora siporo.

Ni siporo ikorwa hagamijwe gufasha no gukangurira abantu gukora siporo mu buryo buhoraho, kandi no kubakundisha kwiruka cyane, buhoro no kugenda n’amaguru.

Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali byateguye siporo ya nijoro “Christmas Night Run” izaba ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ukuboza 2023, hagati ya saa Kumi n’Ebyiri na saa Tatu z’ijoro, kugira ngo Abanyarwanda binjire mu minsi mikuru bafite ubuzima bwiza buzira umuze.

Biteganijwe ko ku ihuriro ry’ imihanda kuri Kigali Heights saa Kumi n’ebyiri. Hazakorwa imyitozo ngororangingo itandukanye.

Hazakurikiraho kwiruka gake bagorora umubiri. Bazahagurukira kuri Kigali Heights bafate umuhanda wa Rond-point Convention Centre- Ambasade y’u Buholandi- Rond-Point RDF, basubire kuri Kigali Heights, ku ntera y’ibilometero 4.5, hanyuma basoze.

lki gikorwa, abatuye muri uyu mujyi wa Kigali n’abandi bajya bakitabira, basabye ko cyazajya kiba nibura rimwe mu kwezi mu buryo buhoraho kuko ibafasha cyane.

Night Run ihuza abatuye mu mujyi wa Kigali n’abawugendereye.

Hateguwe Christmas Night Run mu gufasha abantu kwinjira muri Noheli

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.