× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

RGB yashimye ibikorwa byiza bya Grace Room ariko inagaragaza impamvu yatumye iyambura ubuzimagatozi

Category: Ministry  »  16 May »  Our Reporter

RGB yashimye ibikorwa byiza bya Grace Room ariko inagaragaza impamvu yatumye iyambura ubuzimagatozi

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwafashe icyemezo cyo kwambura ubuzima gatozi umuryango wa Grace Room Ministries, nyuma yo gusanga ibikorwa byawo bitajyanye n’inshingano wiyandikishijeho.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Kazaire Judith, yavuze ko icyemezo cyafashwe hashingiwe ku mategeko agenga imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda, aho buri cyiciro kigira ibyo kigenewe gukora.

Grace Room yashimwe ariko inihanangirizwa

Mu kiganiro yagiranye na Mutesi Scovia kuri Mama Urwagasabo TV, Kazaire yavuze ko Grace Room yakoze ibikorwa by’indashyikirwa birimo gufasha abantu 54 kuva mu biyobyabwenge, kwishyurira abanyeshuri barenga 30 amashuri yisumbuye n’abanza, ndetse no gukura abagore 100 mu bucuruzi bwo mu muhanda.

Yagize ati: "Ibyo bikorwa byose ni byiza, kandi turabishima. Ariko tukanibutsa ko igihugu cyacu kigendera ku mategeko. Iyo umuntu akora ibinyuranye n’inshingano yiyandikishijeho, bigomba gukosorwa. Ntabwo buri wese akwiye gukora icyo atekereje gusa ngo kibure ihame rigenderwaho."

Amategeko yateganyijwe ntabwo yubahirijwe

Kazaire yasobanuye ko itegeko rigena imiryango ishingiye ku myemerere rigabanyamo iyo miryango mu byiciro bine:

 Umuryango (Church/Mosque) – ukora ibikorwa by’amasengesho
 Minisiteri (Ministry) – ikora ibikorwa by’iterambere ishingiye ku myemerere
 Impuzamiryango – ihuriro ry’amadini yemewe n’amategeko
 Impuzamiryango y’impuzamiryango – ijwi rusange ry’amadini n’amatorero mu gihugu

Grace Room yariyandikishije nka minisiteri – bivuze ko yagombaga gukora ibikorwa by’iterambere. Ariko RGB yaje gusanga ikora ibikorwa by’amasengesho n’imihango y’iyobokamana nk’aho ari urusengero. Ibyo bikorwa byatumye yamburwa ubuzimagatozi ni amasengesho ndetse n’umubatizo.

Kazaire yavuze ati: "Twabonye ko batakomeje nk’uko biyandikishije. Bari baratangiye ibikorwa by’amasengesho, umubatizo, ndetse banakoresha inyigisho twabonaga ku mbuga nkoranyambaga zivuga ngo basengera abantu bagakira Sida, cyangwa ngo umuntu yaryamye atazi kwandika agakanguka abizi. Ibyo byatangiye gufatwa nk’inyigisho z’ubuyobe."

Ingaruka no gukangurira abandi kubahiriza amategeko

RGB ivuga ko yagerageje gukorana n’uyu muryango, ariko ibikorwa byo gusenga byakomeje bihabanye n’amategeko. Kazaire avuga ko iyo ari amakosa yoroheje habaho kwihanangiriza, ariko kuba ibikorwa byarakomeje kwiyongera byabaye impamvu yo gufata ingamba zikomeye.

Yakomeje ati: "Iyo umuryango utangiye kuvuga ibintu binyuranye n’amategeko, birimo no kwiyitirira ububasha bwo gukiza indwara nka Sida, kandi nta bushakashatsi cyangwa gihamya bifite, biba biganisha ku nyigisho z’ubuyobe. Iyo umuryango utabihakana ngo ubyitandukanyemo, bifatwa nk’ibyawo."

Yibukije ko mu gihe umuryango wambuwe ubuzima gatozi, umutungo n’inshingano zawo bishobora guhabwa undi muryango ukora ibikorwa bisa n’ibyawo, nk’uko biteganywa n’amategeko.

Hari inzira yo kujuririra icyemezo

Kazaire Judith asoza avuga ko nubwo icyemezo cyafashwe, Grace Room Ministries ifite uburenganzira bwo kujurira, nk’uko amategeko abiteganya.

Kazaire Judith wa RGB yasobanuye ko impamvu yatumye Grace Room ihagarikwa ari uko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko

Pastor Julienne Kabanda ni we washinze Grace Room yamaze kwamburwa ubuzimagatozi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.