Itorero rya Revelation Church ryateraniraga ahitwa i Remera mu mujyi wa Kigali rigiye kwimukira mu nyubako yaryo i Gasogi hafi y’Ishuri rya Kigali Infants Academy guhera ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023.
Mu kiganiro Paradise yagiranye n’umwe mu bahasengera utashatse ko izina rye rishyirwa muri iyi nkuru, yatangarijwe ko aho basengeraga bahakodeshaga. Bari bamaze igihe kitari gito bubaka urusengero rwabo bagatandukana no gukodesha.
Iri torero ryakoranye umurava udasanzwe kugira ngo ribashe kugira urusengero rwaryo bwite nk’uwo Nehemiya na bagenzi be bagize, bakongera kubaka inkike ya Yerusalemu.
Nk’uko na bo ubwabo babyivugira, ni ukuvuga abagiye kwimuka, byabasabye kwigomwa imbaraga, amafaranga, igihe ndetse n’ibitekerezo.
Ni nk’uko na Nehemiya ubwo yahabwaga uruhushya na Aritezarusi umwami wari waranyaze Abayahudi rwo kujya kongera kubaka inkike n’urusengero by’i Yerusalemu, yaraye amajoro, akagenda mu mbebo no kuzuba, akanyura mu bibaya no mu misozi kugira ngo agereyo.
Kuva i Shushani mu ngoro y’Umwami Aritezarusi kugera i Yerusalemu byamutwaye imbaraga, bimusaba kwigomwa. Mu gice cya kabiri k’Igitabo ke, ni ho ubona uko yitanze.
Igitabo hafi ya cyose cya Nehemiya kivuga ku iyubakwa ry’urusengero n’inkike za Yerusalemu zongeraga kubakwa na Nehemiya.
Urusengero rwari rwarabaye umusaka, inkike (inkuta) zarakongotse. Abanzi babo bari batuye hafi yaho bakomeje kurwanya umurimo wo kubaka inkike ariko yuzura mu minsi 52.
Mu gice cya kabiri yagize ati: “Mpera ko ndababwira nti “Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike y’i Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi,
18 Mbabwira ukuboko kw’Imana yanjye uburyo kwangiriye neza, mbabwira n’amagambo umwami yambwiye. Baravuga bati “Nimuhaguruke twubake.” Nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.(Nehemiya 2:17, 18).”
Abakristo basengera muri Revelation Church, nta ko batagize na bo ngo bahaguruke bubake, bikureho umutwaro w’ubukode.
Revelation Church (Remera) bagiye gutangira gusengera mu rusengero rwabo bwite