Umwigisha w’umuvugabutumwa uzwi cyane ku isi, Rick Warren, yibukije abayobozi b’amatorero ko bagomba gukurikiza uburyo Yesu yakoresheje mu murimo we kugira ngo ubutumwa bugere kure kandi benshi bakizwe.
Yabitangarije i Seoul muri Koreya y’Epfo, mu nama y’ihuriro ry’ivugabutumwa ku isi (WEA) yahuje abayobozi b’ivugabutumwa bo mu bihugu birenga 124.
Rick Warren, washinze kandi akayobora Saddleback Church mu myaka irenga 40, yavuze ko uburyo bwo kuzana abantu kuri Kristo ari ugukoresha ubwenge Imana ubwayo yahaye umuntu, bityo bukaba ari bwa buryo bwuzuye kandi butajegajega. Yashimangiye ko atari uburyo bw’Abanyamerika cyangwa ubw’igihugu icyo ari cyo cyose, ahubwo ko ari uburyo Yesu ubwe yerekanye.
Yifashishije ijambo rya Yesu muri Yohana 12:49, Rick Warren yagaragaje ibintu bitanu Yesu yakoze mu murimo we, avuga ko ari na byo Abakristo bagomba kwigana mu kubwiriza ubutumwa no kurangiza ubutumwa Yesu yasize abahaye.
1. Kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristo kugira ngo abantu bongere kwiyunga n’Imana.
2. Gutoza abigishwa, guhugura abizeye kugira ngo bakure mu mwuka no mu murimo w’Imana.
3. Gufasha abababaye, abakene n’abarwayi binyuze mu kubwiriza, kugira icyo utanga, kwigisha no gukiza.
4. Kwishingikiriza ku Mana mu masengesho nk’uko Yesu yabikoze mu murimo we wose.
5. Gushinga amatorero mashya, kubaka no gukomeza amatorero ashobora gukwirakwiza ubutumwa mu bice bitaragerwaho.
Rick Warren yavuze ko kubahiriza ubu buryo bizana umugisha n’imbaraga by’Imana mu buzima bw’Umukristo, cyane cyane mu gihe yitaye ku byo Yesu yita iby’ingenzi: gushaka abana b’Imana baburiye mu isi. Yongeyeho ko Yesu yerekanye neza ko ataje kuvuga gusa, ahubwo ko yaje gukora, bityo ko n’Abakristo bakwiye kuba “abakozi” b’Ijambo, aho kuba abo kurimenya gusa.
Warren yasoreje ku gushishikariza abari aho kudacogora, ahubwo bagatangira kurushaho gukora umurimo nk’uko Yesu yabikoze: kwigisha, kubwiriza, gusengera abarwayi n’abababaye, no kubaka amatorero ashobora gukomeza umurimo.
Ahamya ko ibihe biri imbere ari amahirwe yo kurangiza kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana, ku buryo mu myaka umunani iri imbere, buri muntu wese ku isi yaba yaragejejweho ubutumwa bwiza.
Umuvugabutumwa w’inararibonye, uyobora umurimo w’Imana kandi akaba n’umwanditsi w’ibitabo bigurishwa cyane ku isi, Rick Warren, yavugiye ubutumwa imbere y’ibihumbi by’abantu bari bateranye ku mugoroba wa mbere w’Inteko Rusange ya 14 y’Ihuriro ry’Ivugabutumwa ku Isi (World Evangelical Alliance), yabereye kuri SaRang Church i Seoul muri Koreya y’Epfo ku wa 27 Ukwakira 2025. Matt Lee, umuyobozi wa porogaramu ya Master of Divinity akaba n’umwarimu muri Lancaster Bible College, unakorera muri SaRang Global Worship, ni we wasemuye mu rurimi rw’Icyakoreya ku bari bitabiriye.