× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rwibutso Emma wahesheje umugisha abakunzi be mu ndirimbo "Amazi meza" agarukanye "Ishimwe"

Category: Artists  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Rwibutso Emma wahesheje umugisha abakunzi be mu ndirimbo "Amazi meza" agarukanye "Ishimwe"

Yitwa Rwibutso Emma ni umwe mu baramyi bitezweho kuzakoreshwa n’Uwiteka iby’ubutwari mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma yo gusohora indirimbo nziza nka "Amazi meza" na "Ubwiza wihariye", Rwibutso Emma yongeye kuzamura amashimwe mu ndirimbo "Ishimwe"

Aganira na Paradise, Rwibutso Emma yasobanuye imvano yo gukunda kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yagize ati: "Impamvu nahisemo umuziki wa Gospel ni uko ndi umukristo kandi nkaba nifuza ko abantu benshi bamenya Kristo nk’uko yabiduhaye nk’inshingano zo kujyana no kugeza ubutumwa bwiza kubantu bose".

Avuga ku ndirimbo nshya yise "Ishimwe", Rwibutso Emma yagize ati: "Iyi Indirimbo "Ishimwe" yaje biturutse ku kwibuka ko Yesu yatubabariye ibyaha kand dukwiye kubibwira n’abandi bakamenya urukundo rw’Imana n’imbabazi zayo kuri twe."

Yavuze no ku mishinga ateganya mu minsi izaza. Ati: "Mugihe kiri imbere ndateganya gukomeza gukora indirimbo ndetse ngakora na ’live recording’ ndetse hamwe n’igihe cy’Imana nkazakora concert kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kuri benshi".

Yashimiye abanyarwanda bakomeje kumuramiza amaboko bagakomeza kumushyigikira. Ati: "Abanyarwanda nabaha ubutumwa bwo gukomeza gukizwa neza bakizera Imana, abatarayimenya bakayimenya ndetse bakabana mu mahoro, ndetse nkabasaba gukomeza kunshyigikira "

Rwibutso Emma yatangiriye umuziki muri Korali mu mwaka wa 2016. Mu mwaka 2020 ni bwo yaje guteza intambwe musumbazose yinjira muri studio. Yahereye ku ndirimbo yitwa “Mpa byose". Yakomeje gukora n’izindi zirimo “Umunyabwenge“, "Amazi meza", "Ubwiza wihariye", n’izindi.

Rwibutso Emma yakoze indirimbo y’ishimwe

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "ISHIMWE" YA RWIBUTSO EMMA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana Ishimwe 🙌

Cyanditswe na: Byishimo Celia   »   Kuwa 27/01/2025 15:25

Nifuzaga ko wakoresha igitaramo ugatumira abantu natwe tukagushyigikira Murakoze cyn Imana y’amahoro igukomereze amaboko Kandi igushyigikire muri byose turagukunda

Cyanditswe na: BYUKUSENGE Adelyne   »   Kuwa 26/01/2025 07:48

Nifuje ko wategura igiterane cyo gushimira Imana natwe tukagushyigikira Murakoze

Cyanditswe na: BYUKUSENGE Adelyne   »   Kuwa 26/01/2025 07:47

Nifuzaga ko wakoresha igitaramo ugatumira abantu natwe tukagushyigikira Murakoze cyn Imana y’amahoro igukomereze amaboko Kandi igushyigikire muri byose turagukunda

Cyanditswe na: BYUKUSENGE Adelyne   »   Kuwa 26/01/2025 07:46

Nifuzaga ko wakoresha igitaramo ugatumira abantu natwe tukagushyigikira Murakoze cyn Imana y’amahoro igukomereze amaboko Kandi igushyigikire muri byose turagukunda

Cyanditswe na: BYUKUSENGE Adelyne   »   Kuwa 26/01/2025 07:46