Yitwa Rwibutso Emma ni umwe mu baramyi bitezweho kuzakoreshwa n’Uwiteka iby’ubutwari mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma yo gusohora indirimbo nziza nka "Amazi meza" na "Ubwiza wihariye", Rwibutso Emma yongeye kuzamura amashimwe mu ndirimbo "Ishimwe"
Aganira na Paradise, Rwibutso Emma yasobanuye imvano yo gukunda kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yagize ati: "Impamvu nahisemo umuziki wa Gospel ni uko ndi umukristo kandi nkaba nifuza ko abantu benshi bamenya Kristo nk’uko yabiduhaye nk’inshingano zo kujyana no kugeza ubutumwa bwiza kubantu bose".
Avuga ku ndirimbo nshya yise "Ishimwe", Rwibutso Emma yagize ati: "Iyi Indirimbo "Ishimwe" yaje biturutse ku kwibuka ko Yesu yatubabariye ibyaha kand dukwiye kubibwira n’abandi bakamenya urukundo rw’Imana n’imbabazi zayo kuri twe."
Yavuze no ku mishinga ateganya mu minsi izaza. Ati: "Mugihe kiri imbere ndateganya gukomeza gukora indirimbo ndetse ngakora na ’live recording’ ndetse hamwe n’igihe cy’Imana nkazakora concert kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kuri benshi".
Yashimiye abanyarwanda bakomeje kumuramiza amaboko bagakomeza kumushyigikira. Ati: "Abanyarwanda nabaha ubutumwa bwo gukomeza gukizwa neza bakizera Imana, abatarayimenya bakayimenya ndetse bakabana mu mahoro, ndetse nkabasaba gukomeza kunshyigikira "
Rwibutso Emma yatangiriye umuziki muri Korali mu mwaka wa 2016. Mu mwaka 2020 ni bwo yaje guteza intambwe musumbazose yinjira muri studio. Yahereye ku ndirimbo yitwa “Mpa byose". Yakomeje gukora n’izindi zirimo “Umunyabwenge“, "Amazi meza", "Ubwiza wihariye", n’izindi.
Rwibutso Emma yakoze indirimbo y’ishimwe
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "ISHIMWE" YA RWIBUTSO EMMA
Nifuzaga ko wakoresha igitaramo ugatumira abantu natwe tukagushyigikira Murakoze cyn Imana y’amahoro igukomereze amaboko Kandi igushyigikire muri byose turagukunda
Nifuje ko wategura igiterane cyo gushimira Imana natwe tukagushyigikira Murakoze
Nifuzaga ko wakoresha igitaramo ugatumira abantu natwe tukagushyigikira Murakoze cyn Imana y’amahoro igukomereze amaboko Kandi igushyigikire muri byose turagukunda
Nifuzaga ko wakoresha igitaramo ugatumira abantu natwe tukagushyigikira Murakoze cyn Imana y’amahoro igukomereze amaboko Kandi igushyigikire muri byose turagukunda
Imana Ishimwe 🙌