Mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, Mahoro Isaac yateguye igitaramo gikomeye yise "Nawe Birakureba".
Igitaramo “Nawe Birakureba”, kizaba kuva ku itariki ya 20 kugeza 28 Kamena 2025, guhera saa 5:00 z’umugoroba kuri Nyamata SDA Church.
Iki gitaramo kizayoborwa n’umuhanzi Mahoro Isaac, uzafatanya n’umuvugabutumwa Bakenerutwe Festus. Kizaba kirimo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’Ijambo ry’Imana rizafasha abantu kongera gushimangira ukwizera kwabo.
Abazifatanya muri iki gitaramo ni:
– INYENYERI Group (Mahembe SDA)
– ABATWARAMUCYO (Kacyiru)
– JASPERS SINGERS (Nyamata)
– ABUNGERI (Nyamata)
– UBUBYUTSE (Nyamata)
– ESPERANCE (Nyamata)
– ADONAI (Apace)
– MWIZERWA Jacques
– Sister Yvonne
Iki gikorwa gifite intego yo kongera imbaraga mu muziki wa Gospel, gufasha abantu kurushaho kwegera Imana no kubaka umubano n’abandi baramyi. Abateguye iki gitaramo barashishikariza abantu bose kuza kwifatanya muri ibi bihe by’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.
Muri gahunda y’ubuvuzi, hazaba hari abavuzi basuzuma, bakanavura amenyo, amaso, gupima umuvuduko w’amaraso, kandi hazabaho gukora imyitozo ngororamuburi. Si ibyo gusa kuko hazaba ibyigisho by’ubuzima n’iby’uko umuntu yakwihangira umurimo umuteza imbere.
Ntuzacikwe!