Kuri uyu munsi wa gatatu w’amasengesho yihariye agenewe ingo, Pastor Christian Gisanura yasabye abagabo n’abagore bose gusubiza amaso inyuma, bakibuka agaciro k’urushako bafitanye.
Mu gusoza aya masengesho, Pastor yasabye ko abashakanye bahora bibuka icyemezo cy’agaciro bafashe ubwo bahitagamo kubana nk’umugabo n’umugore. Uyu munsi waranzwe n’isengesho rikomeye, ryahurije hamwe amagambo y’ihumure n’impanuro zikomeye.
“Data, duciye bugufi imbere yawe, turakwinginga mwami isumbabyose ngo ugendere ingo zacu zose.” – Pastor Gisanura.
Urushako ni umugambi w’Imana, si umuhango
Mu butumwa butanga icyerekezo, Pastor Gisanura yasabye buri wese gusubiza agaciro uwo bashakanye. Yibukije ko “kurongorana”—nk’uko tubisanga mu Baheburayo 13:4—ari igikorwa cyera kandi gifite agaciro imbere y’Imana.
Abwira Imana yagize ati: “Wowe watanze aya mabwiriza uri uwa mbere mu kuyubaha!” Yakomeje abihuza n’icyo yasengeraga ati: “Ndasenga ngo buri wese ufite urugo ngo arwubahe kandi yubahe uwo bashyingiranywe, habeho guhana agaciro.”
Yagaragaje ko umuntu wemeye gusiga umuryango we, inshuti, n’amateka ye akajya kubakana urugo n’undi muntu, aba akoze igikorwa gikomeye kidakwiye gusuzugurwa.
Ati: “Gushyingirwa ni umwanzuro umuntu afata nyuma y’ubuzima yabayemo bwose, ibye byose, amashuri ye yose, ubuzima bwe bwose, byose akabishyira hamwe akabiha umuntu ahisemo kubana na we. Ni ibintu by’agaciro buri wese akwiriye kubaha. Kuba umuntu yemeye gusiga byose, akakubaha, akabana nawe, biba ari umwanzuro ukomeye ugomba guhabwa agaciro. Ni yo mpamvu nsengera abantu, ngo bahe agaciro urwo rukundo biyemeje.”
Icyumba cy’abashakanye – Ahera h’Imana
Yagarutse ku cyumba cy’abashakanye nk’ahantu hera (hatagatifu), aho abantu bashobora gusengera, bagasabana n’Imana, ndetse hakavugirwa amasengesho y’ibanga. Pastor Gisanura yagaragaje ko Satani yibasira urugo, kandi ko aho atangirira ari mu cyumba cy’abashakanye, mu kumunga ubumwe bw’abashyingiranywe.
“Icyumba cy’abashakanye ni ho abantu bazamurira amasengesho y’ibanga. Reka ijuru rikinguke mu byumba by’abashakanye.”
Yongeyeho ati: “Urushako ni igikorwa Imana yashyizeho gifite agaciro mu maso yayo. Umwuka wose wanduza icyo gikorwa, icyo cyumba, icyo gicaniro, ni uwa Satani. Awukoresha ashaka gusenya ibyo Imana yubatse, kandi ibyo Imana yubatse ni byiza, ni uwo muryango uvukiramo abana bazaba umugisha mu isi.”
Imiryango myinshi iri mu byago – Ariko hari ibisubizo
Yibukije ko ingo nyinshi zifite ibibazo biremereye: kutumvikana, gucana inyuma, gusuzugurana n’ubwumvikane buke, ariko avuga ko gusenga no guha agaciro uwo mwashakanye ari wo muti.
“Ntiwakunda uwo usuzugura. Ugusuzugura biragoye ko wamukunda. Nihabaho kubahana, hazabaho urukundo.”
Muri iri sengesho ryo gusoza amasengesho y’ingo
Pastor Gisanura yasengeye:
• Abubatse ingo – ngo barusheho guhuza imitima no kwihanganirana
• Abashaka kurushinga – ngo Imana ibahitiramo neza, atari impuhwe bagiriye abo bagiye kubana, bafite ibindi bakurikiye, cyangwa bakora umuhango gusa
• Ibyumba by’abashakanye – ngo bibe ibicaniro aho Imana yigaragariza
• Abataye agaciro k’urushako – ngo bahinduke, basubize agaciro uwo babana
Uyu munsi wa gatatu ni wo wasozaga iminsi y’amasengesho ku ngo. Pastor Gisanura yasoje avuga ko Imana izagenderera ingo zose zabayeho zicishije bugufi, zikemera guhindurwa n’Ijambo ryayo. Ati:“Urugo ni igicaniro cy’Imana.”
Ni isengesho ryagaragaje uburemere n’igisobanuro cy’urugo, rikangurira buri wese usoma iri jambo kugira uruhare mu kubaka urushako rufite icyubahiro cy’Imana.
UMVA ISENGESHO AHERUKA GUSENGERA ABAFITE UBURWAYI: