Abaramyi beza SOMA Fred na Bosco Nshuti bahuriye mu ndirimbo "Ndamushima" ivuga ku rukundo rw’Umwami Yesu Kristo rwatumye aba inshungu y’abatuye mu isi.
Mu kiganiro yahaye Paradise.rw, Soma Fred yatangaje ko yashimye Imana yatanze umwana wayo agapfira abanyabyaha bari bagiye gupfa burundu, bagahabwa ubugingo buhoraho binyuze muri Yesu.
Yagize ati “Indirimbo yanjye “Ndamushima” nayikoze nshima Kristo ku byo yakoze ku musaraba agasiga byose ku bwanje kugira ngo ngarurirwe ibyo nanyazwe harimo ibyishimo, amahoro, n’ubugingo satani yari yaranyaze”.
Iyi ndirimbo "Ndamushima" ikaba yaranditswe ku bwo kunyurwa n’ineza y’Umwami Mana, yatumye atanga umwana w’ikinege agapfira abanyabyaha.
Ni indirimbo yaririmbanye na Bosco Nshuti bahuje ubuhanuzi dore ko mu ndirimbo ze zose usanga zivuga ku rupfu n’izika by’umwami Yesu Kristo, urukundo rw’Imana, umusaraba ndetse n’agaciro k’amaraso ya Yesu Kristo.
Ni indirimbo yuzuye uburyohe yaba mu myandikire, mu miririmbire, mu micurangire ndetse ikaba ifite amashusho meza cyane. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Nicholas, amashusho atunganywa na Kizigenza Musinga.
Muvunyi Fred Soma ni Umu Kristo ubarizwa muri New Jerusalem-Kagarama. Kimwe n’abandi baririmbyi b’abahanga, yatorejwe guhogoza no kugorora ijwi mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2015 nyuma yo kuba icyaremwe gishya ndetse n’umuragwa w’ubugingo aho yakiriye agakiza kuya 14 Gashyantare 2015.
Yavuze ko umutima we wuzuye ibyishimo nyuma yo kwegera Bosco Nshuti akamusaba ko bakorana indirimbo akabimwemerera. Yavuzeko ku bw’ibyo ashimira Bosco Nshuti.
Ubutumwa bukubiye mu Ndirimbo"Ndamushima": Yesu ndamushima, mvuga iby’urukundo rwiwe, yanyeretse ineza ntigeze mbona mu bo mu isi. Niwe ndirimbo ihora mu mutima
mpora ndirimba mushima ni we gakiza k’abamwizera, abamwizeye ntibakorwa n’Isoni.
Verse: Niwe wasize ubwiza yarafite ngw’ancungure, yambara akamero k’umuntu ngw’ababazwe ngarurirwe ibyo nanyazwe. Izo ni zimwe mu mpamvu ntazahwema kumushima.
Nta rubanza ntegereje rwakuweho na ya maraso, niyo ntsinzi turirimba twe abamenye ibyiza by’umusaraba. Ufite uwo mwana afite ubugingo, kumukunda ni ukwikunda.
Muvunyi Fred Soma ni Umu Kristo ubarizwa muri New Jerusalem-Kagarama
Bosco Nshuti azwiho cyane gushyigikira abanyempano bashya
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NDAMUSHIMA" YA SOMA FRED NA BOSCO NSHUTI