Kuva batangiye ivugabutumwa mu ndirimbo, hashize imyaka 12. Mu kwizihiza isabukuru y’iyi myaka 12, Seeking For Jesus Choir yakoze igiterane gikomeye cyabaye tariki 12-13 Ugushyingo 2022 kuri ADEPR Batsinda mu Mujyi wa Kigali.
Seeking For Jesus Choir igizwe n’abiganjemo urubyiruko, ikaba ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Batsinda. Imaze imyaka 12 mu ivugabutumwa mu ndirimbo kuko yatangiye neza 2010. Aba baririmbyi bamaze gukora indirimbo nyinshi ariko izikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho [Audio na Video] ni eshanu (5).
Mu mpera z’icyumweru gishize, bakoze igiterane gikomeye cyo gushima Imana yabanye nabo mu myaka 12 bamaze. Ni igiterane bise "Gushima Imana Live Concert" cyabaye tariki 12-13 Ugushyingo 2022 kuri ADEPR Batsinda.
Iki giterane cyatumiwemo abakozi b’Imana basizwe ari bo Ev. Barakagira Pascal, Pastor Theogene Niyonshuti. Abacyitabiriye bahimbaje Imana mu ndirimbo za Seeking For Jesus Choir na Goshen choir y’i Musanze.
Paradise Tv yagezeyo ku Cyumweru isanga abakristo bizihiwe cyane ubwo Seeking For Jesus Choir yari irimo kuririmba mu buryo bwa ’Live’ bukoreshwa n’abaririmbyi b’abahanga cyane. Aba baririmbyi bakurikiwe na Pastor Theogene wigishije ijambo ry’Imana.
Pastor Theogene Niyonshuti wiyita Inzahuke, yabwiye abari muri iki giterane ko kuba bagihumeka ari ubushake bw’Imana, abasaba kuyishima no kuyikorera. Yavuze ko Imana yahishe abanzi babo umuzi w’ubuzima bwabo, bityo hakaba hari icyizere ko igiti cyatemwe cyakongera gushibuka.
Gemima Yesashimwe umwe mu baririmbyi ba Seeking For Jesus choir yavuze ko bakozwe ku mutima n’ibihe byiza Imana yabahaye muri iki giterane cy’iminsi ibiri. Yavuze ko umusaruro wabonetse kuko "habonetse abantu benshi bakira ubutumwa bwiza barihana bakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza".
Yavuze ko batunguwe no kuba iki giterane cyaritabiriwe mu buryo bukomeye. Ati "Icyadutunguye ni uko twagize umugisha wo kubona abantu benshi tutatekerezaga ukurikije ko muri Kigali hari habaye ibindi biterane byinshi".
Ati "Cyatwigishije ko Imana yumva gusenga kuko nk’uko twabisabye ngo izaduhe abantu rero yarabidukoreye kugeza n’ubwo ahari hateganyijwe habaye hato abantu bagahagarara hanze". Yabwiye abakunzi b’iyi korali kwitega "indirimbo nshya, imikoranire n’andi makorari", ingendo z’ivugabutumwa ziteganyijwe n’ibindi.
PASTOR THEOGENE YAHESHEJE UMUGISHA ABITABIRIYE IKI GITERANE
Seeking For Jesus choir yizihije imyaka 12
AMAFOTO: Seeking For Jesus Choir
VIDEO: Paradise Tv
Bazige no kuzwa uwo muyobozi wabo akizwe umunnwa yubahwe nabantu kuko amagambo yavugiye murusengero ntakwiriye umukozi w’Imana areke nukobwa twabandi amenye ko afite umugore