× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tamara Irakoze, umukobwa wa Rev. Alain Numa, yambitswe impeta y’urukundo

Category: Wedding  »  6 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Tamara Irakoze, umukobwa wa Rev. Alain Numa, yambitswe impeta y'urukundo

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kamena 2025, Tamara Irakoze Chelsea, umukobwa w’imfura wa Pasiteri Alain Numa, yasangije amafoto agaragaza ko yambitswe impeta, kandi ko yemeje urukundo rw’umukunzi we nyuma y’igihe bari bafitanye umubano ukomeye.

Tamara, umuramyi kandi akaba umunyeshuri wiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yerekanye amafoto y’ibirori byo kwambikwa impeta ku rukuta rwe rwa Instagram mu buryo butaziguye.

Mu butumwa bwe bwuzuye amarangamutima, Tamara yanditse ati: "Nshimiye Imana kuba yarasubije amasengesho yanjye. Ubu ndumva mfite ahantu h’umutekano, aho nishimira, umuntu wanjye. Sinshobora gutegereza kureba icyo Imana izadukorera mu rugendo rwacu. Ndagukunda."

Uyu mukobwa asanzwe afite impano idasanzwe mu muziki, kandi amaze kwigarurira imitima myinshi y’abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga. Yiga muri Amerika aho akomeje kwitegura ejo hazaza he mu buryo bwo gushinga umwuga no mu buzima busanzwe.

Se, Rev Alain Numa, ni umukozi w’ikigo cya MTN Rwanda akaba anakorera umurimo w’Imana mu Itorero Guerison des Ames riyobowe na Apotre Sosthene Serukiza.

Tamara Chelsea n’umukunzi we!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.