× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Thacien Lift yasohoye indirimbo “Nabonye Imana”, yibutsa abantu ko amasezerano y’Imana adahinduka

Category: Artists  »  2 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Thacien Lift yasohoye indirimbo “Nabonye Imana”, yibutsa abantu ko amasezerano y'Imana adahinduka

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nshimiyimana Thacien, uzwi nka Thacien Lift, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nabonye Imana”, ikubiyemo ubutumwa bwo kwizera Imana no gukomeza ibyiringiro nubwo umuntu yaba ari mu bihe bikomeye.

Uyu muramyi, ufite umugore n’abana babiri kandi uri mu kigero cy’imyaka 40, amaze imyaka myinshi akora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki. Avuga ko amaze kwandika indirimbo zirenga 100, muri zo akaba amaze gushyira hanze 13, harimo 10 zamaze gukorerwa amashusho.

Mu ndirimbo ye nshya “Nabonye Imana”, Thacien Lift agaragaza ko Imana itandukanye n’abantu kuko yo itajya yibagirwa abayizera kandi ihora izi neza ibyo bakeneye.

Yagize ati: “Nashakaga kwibutsa abantu ko nubwo umuntu ashobora guhura n’ibibazo byinshi mu buzima, icyo Imana yamuvuzeho cyangwa umugisha yamuteguriye bidahinduka. Iyo umuntu akomeje kwizera no kwiringira Imana, ibyo yamusezeranyije abisanga imbere.”

Yavuze kandi ko ahangayikishijwe n’uburyo bamwe mu rubyiruko bakomeje kuyobywa n’ibintu babona ku mbuga nkoranyambaga, birimo ubusinzi, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zishobora kubangiriza ejo hazaza.

Yagize ati: “Ndashishikariza urubyiruko kwirinda inyigisho mbi n’imyitwarire mibi ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Hari byinshi bishora abantu mu biyobyabwenge no mu zindi ngeso zangiza ubuzima. Ahubwo bakwiye kwegera Imana, bagakunda gusenga no kugendera mu nzira nziza.”

Thacien Lift yavuze ko ari yo mpamvu yahisemo gukoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kugira ngo ubutumwa atanga bugere no ku bantu atashobora kugeraho imbonankubone.

Yemeza ko nyuma ya “Nabonye Imana”, azakomeza gushyira hanze izindi ndirimbo zigamije gukomeza abantu, kubahumuriza no kubagezaho ubutumwa bw’agakiza.

Iyi ndirimbo yanditswe na Thacien Lift ubwe, amajwi yayo atunganywa na Producer Boris, mu gihe amashusho yakozwe na Sabey, umwe mu bafite izina rikomeye mu gutunganya amashusho y’indirimbo mu Rwanda.

“Nabonye Imana” ni indirimbo yibutsa abantu ko Imana ikomeza kuba indahemuka ku masezerano yayo, kandi ko umugisha cyangwa intego yabateguriye bitaburizwamo n’ibigeragezo bahura na byo mu rugendo rw’ubuzima.

Thacien Lift yakoze mu nganzo yibutsa abantu ko amasezerano y’Imana adahinduka

REBA INDIRIMBO YE NSHYA "NABONYE IMANA"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.