× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

The Well Worship Music iyoborwa na Bishop Amon Munyaneza yashyize hanze indirimbo iryoshye cyane "Wanyujuje Amahoro"

Category: Choirs  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

The Well Worship Music iyoborwa na Bishop Amon Munyaneza yashyize hanze indirimbo iryoshye cyane "Wanyujuje Amahoro"

Itsinda ryitwa The Well Worship Music ribarizwa muri Light Church Kabuga, rikaba rigizwe n’abaririmbyi ndetse n’abacuranzi, kuri ubu rifite amashimwe asenderye nk’amazi nyuma yo gusohora indirimbo yitwa "Wanyujuje amahoro".

Iyi ndirimbo ikoze mu njyana igezweho yitwa "Rock" icurangitse mu buryo bwa gihanga kandi ikaba yumvikanamo abaririmbyi baririmba mu majwi ayunguruye. Iragira iti ’’Wanyujuje amahoro adatangwa n’isi, wampindukiye Isoko mvomaho, wakomeje isezerano ryanjye nawe muri Yesu no mu maraso yamennye".

Iri tsinda ririmo gukora Album izagaragaraho indirimbo zitandukanye zirimo ‘Wanyujuje amahoro’’. Ubuyobozi bw’iyi korali bwavuze ko "iyi album ni uko izaba igikoresho cyo kongera gushimangira ubuzima bwo kubaho nk’abaramyi kuri buri muntu wese aho atuye no mu byo akora. (Using this album for restoring the life style of worship in our daily life)".

The Well Worship Music ni itsinda riyobowe na Bishop Amon Munyaneza akaba n’Umushumba Mukuru w’itorero rya Light church. Iri tsinda rigizwe n’abanyamuryango ba The Well bava mu matorero atandukanye nubwo ubusanzwe ribarizwa muri Light church.

Ni itsinda ryatangiye ivugabutumwa mu mwaka wa 2022 aho bahuzwaga no gusenga nk’urubyiruko aho basabaga Imana kugeza ubwo Imana kubaha icyerekezo cy’uburyo umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana wakorwa mu kuri no mu mwuka. Kuri ubu rimaze umwaka n’amezi abiri ritangijwe.

Bishop Amon Munyaneza yabwiye Paradise icyerecyezo cy’itorero, ati "Vision yacu ni ukongera gusana ubuzima bwo kuramya aho dutuye no kubazagwako nibihangano byacu. Ni ukugarura kamere yo kuramya muri sectors zose z’abantu mu mibereho yabo ya buri munsi".

Ku ntego y’iri torero yagize ati "Ukwegera no gukorana no kwegera abakiri bato tukabatoza ubuzima bwo kuramya, bakabona gutwara uwo mutima wo kuramya muri cariere zabo z’akazi ka buri munsi. Ikindi, iri tsinda rifite ingamba zo gukora indirimbo nyinshi zishoboka no kubigeza henshi (maximan distribution and branding) no guhuriza abantu mu mwuka wo kuramya".

Umuyobozi w’iri tsinda yasoje asaba Itangazamakuru kurishyigikira cyane. Ikind yasabye abakunzi ba Gospel muri rusange guha umwanya ibihangano byabo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yongeraho ko iki ari kimwe mu byo Imana izakoresha ibaganiriza, ibakiza, ibabohora, kandi irushaho kubagura.

The Well Worship Music imaze gukora indirimbo zinyuranye kandi zikunzwe cyane

RYOHRWA N’IYI NDIRIMBO NSHYA WANYUJUJE AMAHORO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.