Theo Bosebabireba yishimiwe n’abaturage bidasanzwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo n’iyo yitiriwe ariyo Bosebabireba, Icyifuzo, Kubita utababarira, n’izindi.
Kuwa Kabiri taliki 6 Kamena 2023 ni bwo habaye igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu ivugabutumwa. Iki giterane cyabereye ahitwa Cyanika muri Burera, ku mpupaka wu Rwanda na Uganda uherereye mu majyaruguru y’u Rwanda.
Ni igitaramo cyateguwe n’umuryango Comfort my People uhagarariwe na Pastor Willy Rumenera. Ni umuryango ukorera ku isi hose, ariko ufite icyicaro i Kigali, muri kibagabaga ndetse no muri Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muryango ufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo babinyujije mu kwigisha ijambo ry’Imana, bakabafasha n’ibijyanye no kubaho.
Iki giterane cyitabiriwe n’abashyitsi baturutse muri Amerika. Cyabereyemo ibikorwa by’urukundo birimo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye ndetse no kubakira imiryango itishoboye y’abari barabaswe n’ibiyobyabwenge.
Comfort My People Ministry yakoze iri vugabutumwa mu bikorwa ku bufatanye n’Itorero Beth Ammi Christian Fellowship Church (BCFC) riyobowe na Rev. Ngirabahizi Jaques ndetse banategurana iki giterane cyabereye ku isoko rya Nyagahinga mu murenge wa Cyanika.
Abitabiriye iki giterane bataramiwe na Theo Bosebabireba wishimiwe cyane n’abaturage bidasanzwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo n’iyo yitiriwe ariyo Bosebabireba, Icyifuzo, Kubita utababarira, n’izindi. Yaba Theo Bosebabireba ndetse n’itsinda ry’abanyamerika, bari kumwe nawe, bishimwe cyane.
Theo Bosebabireba yeretswe urukundo rwinshi
Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye
Pastor Willy Rumenera wa Comfort My People Ministry yateguye iki giterane
Iki giterane cyitabiriwe cyane
Inzego z’umutekano zirashimirwa cyane gushyigikira iki giterane
Ibiyobyabwenge byugarije benshi i Burera byahagurukiwe
Benshi bahembutse barambikwaho ibiganza
Iki giterane cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe