× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Theo Bosebabireba n’abanyamerika bakiranywe urugwiro i Burera mu giterano cyo kurwanya ibiyobyabwenge

Category: Artists  »  June 2023 »  Grace Ishimwe

Theo Bosebabireba n'abanyamerika bakiranywe urugwiro i Burera mu giterano cyo kurwanya ibiyobyabwenge

Theo Bosebabireba yishimiwe n’abaturage bidasanzwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo n’iyo yitiriwe ariyo Bosebabireba, Icyifuzo, Kubita utababarira, n’izindi.

Kuwa Kabiri taliki 6 Kamena 2023 ni bwo habaye igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu ivugabutumwa. Iki giterane cyabereye ahitwa Cyanika muri Burera, ku mpupaka wu Rwanda na Uganda uherereye mu majyaruguru y’u Rwanda.

Ni igitaramo cyateguwe n’umuryango Comfort my People uhagarariwe na Pastor Willy Rumenera. Ni umuryango ukorera ku isi hose, ariko ufite icyicaro i Kigali, muri kibagabaga ndetse no muri Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muryango ufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo babinyujije mu kwigisha ijambo ry’Imana, bakabafasha n’ibijyanye no kubaho.

Iki giterane cyitabiriwe n’abashyitsi baturutse muri Amerika. Cyabereyemo ibikorwa by’urukundo birimo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye ndetse no kubakira imiryango itishoboye y’abari barabaswe n’ibiyobyabwenge.

Comfort My People Ministry yakoze iri vugabutumwa mu bikorwa ku bufatanye n’Itorero Beth Ammi Christian Fellowship Church (BCFC) riyobowe na Rev. Ngirabahizi Jaques ndetse banategurana iki giterane cyabereye ku isoko rya Nyagahinga mu murenge wa Cyanika.

Abitabiriye iki giterane bataramiwe na Theo Bosebabireba wishimiwe cyane n’abaturage bidasanzwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo n’iyo yitiriwe ariyo Bosebabireba, Icyifuzo, Kubita utababarira, n’izindi. Yaba Theo Bosebabireba ndetse n’itsinda ry’abanyamerika, bari kumwe nawe, bishimwe cyane.

Theo Bosebabireba yeretswe urukundo rwinshi

Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye

Pastor Willy Rumenera wa Comfort My People Ministry yateguye iki giterane

Iki giterane cyitabiriwe cyane

Inzego z’umutekano zirashimirwa cyane gushyigikira iki giterane

Ibiyobyabwenge byugarije benshi i Burera byahagurukiwe

Benshi bahembutse barambikwaho ibiganza

Iki giterane cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.