× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tonzi azanye indirimbo "C’est Toi" yakoreye i Burayi nyuma y’iminsi 72 yibarutse umukobwa-VIDEO

Category: Artists  »  December 2022 »  Our Reporter

Tonzi azanye indirimbo "C'est Toi" yakoreye i Burayi nyuma y'iminsi 72 yibarutse umukobwa-VIDEO

Umuramyi ubirambyemo, Tonzi wamamaye mu ndirimbo "Humura", "Ushimwe" n’izindi, yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise "C’est toi", ikaba yageze hanze ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu.

Iyi ndirimbo nshya ya Tonzi ifite amashusho meza cyane aryoheye ijisho, ikaba iri mu rurimi rw’Igifaransa kuva itangiye kugera irangiye. Paradise.rw ifite amakuru avuga ko iyi ndirimbo yakorewe i Burayi. Ikindi kibyemeza ni uko irimo n’amashusho agaragaza Tonzi akuriwe ubwo yari mu biruhuko ku mugabane w’u Burayi.

Tonzi aririmbamo ko ari umwana w’Imana, akanavuga ko nta cyo yabona ayigereranya nayo. Ayishimira urukundo rwayo rutangaje, yagiye imwereka mu bihe bitandukanye. Ni indirimbo y’ishimwe, ikaba igaragaza urwego rundi agejejeho umuziki we dore ko kuyiririmba mu Gifaransa gusa, bishimangira ko umuziki we yamaze kuwagurira ku rwego mpuzamahanga.

Tonzi ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y’iminsi 72 yibarutse umwana w’umukobwa, dore ko yabyaye tariki 22/09/2022. Umwana yibarutse yamwise Gatarayiha Mwiza Talya, akaba ari umukobwa wa gatatu mu muryango wa Tonzi na Alpha. Ni umwana waje asanga bakuru be Gatarayiha Holy Grania wavutse mu 2016 na Gatarayiha Given Galta wavutse mu 2013.

Tonzi na Alpha mu mezi macye ashize

Alpha na Tonzi n’abakobwa babo babiri

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "C’EST TOI" YA TONZI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.