Ku wa Mbere, tariki 8 Nzeri 2025, Perezida Donald Trump yagaragaje ukwemera kwe mu ijambo yavugiye mu Mujyi wa Washington, D.C., mu nama ya kabiri y’akanama kashyizweho na White House gashinzwe ubwisanzure bw’amadini.
Trump yemeje ukwemera kwe mu nama y’ubwisanzure bw’amadini avuta ati: “Dukora ibi byose ku mpamvu.” Iri jambo yarivugiye mu nzu ndangamurage ya Bibiliya (Museum of the Bible), aho yavuze ko guca intege ukwemera kwa gikirisitu ari uguca intege igihugu. Yagize ati: “Iyo ukwemera gukomeye, igihugu cyacu na cyo kirakomera. Iyo kugabanutse, byose bigenda nabi.”
Trump yavuze ko ubuyobozi bwe bwiyemeje kurengera uburenganzira bw’abemera Imana, by’umwihariko mu mashuri ya Leta. Yatangaje ko Minisiteri y’Uburezi izashyiraho amabwiriza mashya yo kurinda uburenganzira bwo gusenga mu mashuri.
Yavuze kandi ko byose abantu banyuramo bifite impamvu, agira ati: “Hari ikintu gikomeye kiri inyuma y’ibyo byose duhura na byo, icyo kintu ni Imana. Dukora ibi byose ku mpamvu.”
Muri iyo nama, Trump yatangaje gahunda nshya yitwa “America Prays”, isaba Abanyamerika bose gusenga no gusabira igihugu uko igihugu kigiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 y’Ubwigenge mu 2026.
Yasoje asaba ko igihugu gisubizwa Imana, avuga ati: “Turi igihugu kimwe, kiri munsi y’Imana, kandi tuzakomeza kuba cyo.”
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavugiye ijambo mu Mujyi wa Washington, D.C. ku ya 8 Nzeri 2025, mu nzu ndangamurage ya Bibiliya (Museum of the Bible). Muri icyo gikorwa, Trump yagejeje ijambo ku Kanama ka White House gashinzwe ubwisanzure bw’amadini.