Ni umunsi mukuru wahoze wizihizwa mu kinyejana cya munani ku buyobozi bwa Pope Sergius, nyuma yaho gato umupapa witwa Pope Leo Iv yaje kwemeza uwo munsi nk’ibirori bihoraho, bizajya biba ngarukamwaka.
Uwo munsi wahise ubaho utyo kugeza mu 1950 ubwo Pope Piyo (Pius) yemeza Asomusiyo (assumption) nka bimwe mu nkingi za Kiliziya Gatorika aho yemejeko ku Asomusiyo ari umunsi wo kwizihiza ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, umubiri n’ubugingo, guhera ubwo umunsi utangira kwizihizwa ahenshi ku itariki 15 Kanama.
Tugarutse mu Rwanda, i Kibeho ni ahantu hamaze kumenyekana ku rwego rw’isi yose muri rusange. Kenshi ku munsi wa Asomusiyo abantu baturutse imihanda yose, bahurira hamwe i Kibeho hamwe mu hemewe na Kiliziya ko habereye ibonekerwa rya Bikira Mariya.
Ibyo bituma kuri uyu munsi wa Asomusiyo abantu baturuka hirya no hino ku isi mu rwego rwo kwizihiza asomusiyo. Hamaze kwemezwa ko habereye amabonekerwa atatu, irya mbere ryabaye mu Ukwakira 1981, uwabonekewe ni Alphonsine Mumureke.
Uwabonekewe bwa kabiri ni Anathalie Mukampazimaka wabonekewe hagati ya 1982-1983. Uwitwa Marie Mukansango 1982 nawe yaje gukurikiraho kandi mu by’ukuri akaba yari umwe mu basetse cyane Mumureke Alphonsine ubwo yavugaga ko yabonekewe kuko bigaga ku ishuri rimwe, nyamara atazi ko ariwe utahiwe.
Ayo mabonekerwa yose yabaga afite aho ahuriye no kugaragaza ko mu bihe bizakurikira mu gihugu hazaba ubwicanyi bukomeye kandi mu gihe kitari kera cyakurikiyeho haje kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Kugeza ubu tuvugana abagera abarenga bitanu (5,000) harimo abaturutse mu Rwanda n’ahandi hose ku isi bahuriye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru. Abenshi bakaba bahageze mu cyumweru gishize abakerewe bajyayo mbere y’umusni kuko k’umunsi nyirizina wo kujyayo amatike ntabwo biba byoroshye kuyabona.
Impamvu ni uko abajyayo aba ari benshi, bimwe mu bihabera iyo bahuriyeyo, baba bavuga ishapule, basenga muri rusange, bumva ubutumwa bwatanzwe na Bikira Mariya, yahaye abakobwa batutu (twabavuze haruguru). Ibi byahamijwe na Padiri Harerimana ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Kigali today, ikindi kandi haba n’igitambo cya Misa.
I Kibeho hateraniye abarenga ibihumbi bitanu mu kwizihiza Asomusiyo