× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twasobanukiwe ko iri ari ivugabutumwa rikomeye - Shalom choir ku gukorana umuganda n’abaturage no gufasha abatishoboye

Category: Ministry  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

Twasobanukiwe ko iri ari ivugabutumwa rikomeye - Shalom choir ku gukorana umuganda n'abaturage no gufasha abatishoboye

Korali Shalom ikorera ya ADEPR Nyarugenge, ikunzwe mu ndirimbo zirimo "Nzirata Umusaraba", "Uravuga Bikaba", "Abami n’Abategetsi" n’izindi, iratangaza ko yasobanukiwe neza ibanga riri mu gufasha abatishoboye.

Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023 ni bwo Korali shalom ya Nyarugenge yakoreye urugendo rw’ivuvabutumwa muri Nyabihu mu murenge wa Rugera mu rurembo rwa Rubavu Paruwasi ya Gasasa, Itorero rya Busoro.

Aba baririmbyi b’i Kigali banifatanyije mu muganda n’abaturage b’ka Karere hamwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Eng Jean Claude Musabyimana; PS w’Intara y’Uburengerazuba; Meya w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga ndetse n’Abayobozi bakuru b’Ingabo na Polisi.

Ibyiringiro.rw ducyesha iyi nkuru byaganiriye n’umwe mu bayobozi ba Korali Shalom ya Nyarugenge, Bwana Ndagijimna Charles, atangaza ko bishimiye gukora iki gikorwa cyo gukorana umuganda n’abaturage ku nshuro ya 2 dore ko baboneyaho no kuremera abatishoboye basaga 100 bakabishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Mu magabo ye yagize ati: ”Twishimiye gufatanya n’abaturage bo mu Akarere ka Nyabihu mu gukora umuganda rusange nka korali Shalom ya Nyarugenge, akaba ari inshuro 2 twifafanyije n’abaturage banyuranye gukora umuganda rusange.

Mu ntego twihaye nka korali, twiyemeje gukora ivugabutumwa rijyanye n’imirimo. Twaremeye abaturage bagera ku 100 tubishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mituel de Sante)….”.

Perezida wa Korali Shalom Bwana Gaspard Ndahimana mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muganda yashimye akarere ka Nyabihu kabemereye ko bakorana umuganda. Ati:”Nka Korali Shalom si ubwa mbere dukora ibikorwa by’urukundo nk’ibi kuko by’umwihariko muri aka karere ka Nyabihu ubu ni ku nshuro ya kabiri tuhakoreye umuganda".

Nk’uko byanditswe na Iyobokamana.rw, yakomeje agira ati:”Twasobanukiwe ko iri ari ivugabutumwa rikomeye ryunganira iryo kuririmba dukora ari nayo mpamvu twatekereje gukora uyu muganda twarangiza tugatanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu ijana maze tukajya twakomeza uru rugendo rw’ivugabutumwa tugiyemo“.

Batanze mituweli 100 ku miryango itishoboye

Igikorwa Shalom choir yakoze cyanyuze benshi barimo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Eng Jean Claude Musabyimana, wagize ati: ”Iyi korali turayishimye cyane kuba itazirikanye itorero ryonyine ahubwo ikazirikana na Leta".

Yasobanuye ko impamvu ashimiye cyane Shalom Choir ni uko "yitabiriye iki gikorwa cy’umuganda, kandi ikaba yanahaye ubwisungane imiryango itishoboye bityo twese dukwiye kwirinda inzoga zitemewe dore ko n’ijambo ry’Imana ritemerera abantu kunywa inzoga”.

Korali Shalom ya Nyarugenge ikunzwe n’abatari bacye muri Kigali no mu gihugu muri rusange, ikomeje kugaragaza ubudasa no mu bikorwa binyuranye yaba mu miririmbire no gukora ibikorwa by’urukundo no gufasha abatishoboye dore ko bigoye kubona indi korali ibikora mu buryo buhoraho.

Bakoranye umuganda n’abaturage

Nyuma y’umuganda banakoze ivugabutumwa mu ndirimbo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.