Ntibisanzwe ko mu itorero rya ADEPR habagamo Korari igizwe n’abagabo gusa, twari dusanzwe tubimenyereye mu Badivantiste b’Umunsi wa Karindwi.
Muri za nkuru Paradise.rw ikomeza kubagezaho buri munsi, kuri ubu tubazaniye korali yitwa Abagabo igizwe n’abagabo gusa ikaba ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Batsinda muri Paruwase ya Gasave.
Perezida wa Korari Abagabo ari we Bwana Hagenimana Fidele, yabwiye Paradise.rw uko iyi korari Abagabo yatangiye ivugabutumwa n’intego bafite. Yavuze ibikorwa bamaze gukora kuva bashingwa anavuga imihigo bafite bifuza kwesa mu bihe biri imbere.
Yavuze ko mu 2002 ari bwo iyi korali Abagabo yashinzwe, itangira ari itsinda ry’abanyamasengesho, riza kubyara iyi korari. Mu 2004 ni bwo batangiye kuririmba ari 16, ubu bamaze kwaguka bakaba basigaye baririmba n’indirimbo ziryohera benshi aho bahereye ku yo mu gitabo yitwa "Twarabatuwe".
Paradise.rw yatangarijwe ko abagore bifuje kwinjira muri korali Abagabo, ariko abayigize barabahakanira, gusa babemereye kujya mu baterankunga, ariko kuba abaririmbyi ntibishoboka.
Mu 2019 bakoze indirimbo 12 z’amajwi ndetse n’ebyiri z’amashusho. Ubu baritegura gusohora n’izindi kandi z’amashusho kugira ngo bamamaze ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana.
Korali Abagabo ya ADEPR Batsinda
UMVA AMATEKA YA KORALI ABAGABO YO MURI ADEPR