× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Elayo CEP UR Huye ikomeje kwamamaza ubutumwa hirya no hino

Category: Choirs  »  December 2023 »  Alice Uwiduhaye

Korali Elayo CEP UR Huye ikomeje kwamamaza ubutumwa hirya no hino

Korali Elayo ikorera umurimo w’Imana mu muryango w’abanyeshuri b’Abapantekote basengera muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (Elayo Choir CEP UR HUYE CAMPUS).

Ku Cyumweru tariki 03 Ukuboza Korali Elayo yari yakoreye ivugabutumwa mu karere ka Nyaruguru, ku itorero rya ADEPR NKAKWA, Paruwasi kiyonza.

Iyi korali ifite urubyiruko rukiri ruto rufite impano ndetse n’inyota yo kuramya Umwami wabo ikaba igizwe n’abaririmbyi 150.

Korali Elayo ni umuryango w’abaririmbyi ukaba waravutse ku wa 01 Ukuboza 2001.

Igizwe n’abaririmbyi bakiri ku ntebe y’ishuri (Current Elayo) n’abandi basoje amasomo yabo (Le POST CEPIE ELAYO). Guhera muri 2001 Korali Elayo yakomeje kwaguka.

Uyu muryango ufite izina rihamye ari ryo "ELAYO" izina ry’igiheburayo risobanura “Amavuta yomora”.

Paradise yaganiriye n’umuyobozi wa Korali Elayo Viateur Niyitegeka aho agira ati:"Twarishimye cyane urugendo rw’ejo rwagenze neza cyane muri Paruwase ya Kiyonza, ku itorero rya Nkakwa.

Nka korali Elayo intego yacu ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo binyuze mu ndirimbo no mu byanditswe byera".

Korali Elayo igira ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa nk’uko intego nyamukuru
y’umuryango iri.

Aha dusangamo ibikorwa byo gufasha abantu bafite ibibazo yaba abaririmbyi ba korali Elayo ndetse n’abandi bantu bo hanze (mu magereza,
kwa muganga n’abantu batishoboye.)

Mu mwaka 2005 korali Elayo yashyize hanze cassette volume yambere bise "Twigishe gusenga", muri 2006 korali Elayo ifatanije n’ayandi makorali n’ubufatanye bwa CEP UNR haguzwe ibyuma bishya, mu mwaka 2008 bashyize hanze cassette volume ya kabiri bise "lbyiringiro".

Mu 2011 hakurikiyeho iya gatatu bise "Akira amashimwe". Hanyuma gato kuwa 17/03 2013 korali Elayo yasohoye umuzingo w’amashusho wa volume yambere witwa "Akira amashimwe".

Bafite indi album ikiri muri studio yitwa "Yakoze ibyo tutibwiraga". Ndetse bafite indirimbo 5 zigiye gusohoka.

Korali Elayo ikataje mu ivugabutumwa hirya no hino haba muri Kaminuza ndetse no hanze yayo.

Byari uburyohe mu ivugabutumwa Elayo choir yakoreye i Nyaruguru

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Muri 2017 Chorale ELAYO yasohoye umuzingo wa Kabiri (2) w’amashusho (VIDEO ALBUM)witwa TUGENDANA IBANGA

Cyanditswe na: Niyigena Joseph   »   Kuwa 06/12/2023 08:07