× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twaganiriye! Amateka y’umuramyi lranzi Alfred n’uburyo yumvise ijwi ry’lmana yasinze

Category: Artists  »  December 2023 »  Alice Uwiduhaye

Twaganiriye! Amateka y'umuramyi lranzi Alfred n'uburyo yumvise ijwi ry'lmana yasinze

Umuhanzi Iranzi Alfred ateranira mu itorero rya Free Methodist church Ruyenzi Parish akaba ari naryo torero yakirijwemo.

Ubu amaze gukora ibihangano bibiri aho yakoze indirimbo yitwa "Nciye bugufi" n’iyindi yitwa "Ntacyo nkibaye".

Ku wa 4 Nzeri 2005 ni bwo uyu muramyi yabatijwe, abatirizwa muri Lake kivu mu karere ka Nyamasheke, akomeza umurimo wo kuririmba.

Ubusanzwe uyu muramyi avuka mu muryango w’abana 10, akaba ari we muhererezi, gusa abariho ni 4. Yavutse 1992, avukira mu karere ka Nyamasheke, avuka asanga Mama ariwe uriho kuko Papa we yapfuye mu 1991, akaba yarapfuye bamutwite.

Paradise yagiranye ikiganiro n’uyu muramyi Iranzi Alfred atubwira amateka y’ubuzima bwe ndetse n’uburyo yaje kwiyegurira lmana ndetse n’uburyo yaje kwinjira mu muziki wa Gospel.

Yagize ati: "Mu mwaka wa 2008 ni bwo nanditse indirimbo nyigisha korali naririmbagamo iyo ndirimbo ikundwa n’abakristo cyane, kuva ubwo nkajya nandika indirimbo, mu by’ukuri kimwe n’abandi bandebaga numvaga nzaba umuhanzi wa Gospel.

Yakomeje agira ati: "Mama umbyara rero mu by’ukuri yajyaga anjyana mu biterane ndi umwana mutoya akanshyira ku rutugu kugira ngo mbashe gukurikira ibiri kubera mu materaniro

Gusa navutse nsanga Mama atara (yinika) inzoga yitwa urwagwa kandi rwinshi, bityo nkura ndunywa ndetse ngasinda. Mama rero yatangiye kunyigisha kunywa primus ariko nyisomaho rimwe gusa.

Hashize iminsi ahagana muri 2002 nari ngize imyaka icumi, mu masaha y’igitondo ubwo twari tumaze gutarura inzoga, nk’ibisanzwe narayinyoye, ndasinda ndazungera nkubita umutwe ku nkingi (mu nzu ya Nyakatsi). Aho niho numvise ijwi rimbwira ngo "Njye gukorera Imana".

Nahise mbwira Mama ko ntazongera gusangira na we inzoga ukundi maze mpita njya mu rusengero rwa Free Methodist church Muko chapel, njya muri korali y’abana batoya ariko icyo gihe nkaba narakundaga kuririmba cyaneeeeee indirimbo za Gospel.

Niga mu mashuri abamza mu gihe cyo kuruhuka (break) nabaga ndi kuvuga Ijambo ry’Imana mu banyeshuri, ibyo byatumye banyita Pastor.

Nibuka ko gihe nigaga kuri EP Ntendezi rero mugihe cy’ibizamini bijyanye n’imyidagaduro nararirimbaga ikigo cyose cyikaza kureba.

Ku wa 18 Ukubiza 2004 Mama umbyara na we yaje gupfa mba ntangiye urugendo rw’ubupfubyi, ni urugendo rutanyoroheye ariko rwambereye ishuri rintoza gukorera Imana.

Mu mwaka 2010 naje gukomereza amashuri yisumbuye muri GSBTR Rwamiko-nyaruguru, aho mpageze nkomeza kuririmba abanyeshuri ndetse n’abayobozi barabikunda cyane.

Aho rero muri icyo kigo cya GSBTR Rwamiko-nyaruguru baje kunsaba kubwiriza maze ndabikora nigisha ku nkuru za Zakayo birabanezeza cyane, uwari Omonier arishima maze ansaba ko tuganira.

Ntibyatinze rero baje kuntorera kuba Coordinator wungirije muri RAGEPRA (spritualite) maze nkomeza umurimo wo kuvuga Ijambo ry’Imana ariko nkanaririmba nk’umuhanzi ndetse ndiririmba no muri korali yo muri iryo shuri yitwa La voix du Belge.

Mu 2012 naje gukomereza amashuri yanjye muri ESPANYA-Nyanza, mu ishami rya Accounting, mpageze naho nkomeza umurimo wo kuririmba kandi Abanyeshuri bakabikunda cyane.

Ariko nza gutorerwa kuyobora Umuryango w’abanyeshuri bari bibumbiye muri Evangelical Restoration church watangijwe na "Pastor Julienne Kabanda" mu gihe yahigaga. Muri icyo gihe rero nakomeje ivugabutumwa no mu bigo duturanye nko mu byahoze ari ETO Gitarama, Cost, College Indangaburezi, Christ Roi, aho hose najyagayo kubwiriza.

Nyuma naje gusoza amasomo ya secondary aho muri ESPANYA-Nyanza mpakura Buruse yo kujya kwiga muri SFB (UR CBE Gikondo), mpageze rero nza kuyobora umuryango w’abanyeshuri b’aba Methodist witwa AJEMEL, nyuma ntorerwa kuba Umujyanama mukuru w’uwo muryango ku rwego rw’igihugu.

Nakomeje Ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu mu matorero atandukanye, mu turere dutandukanye kugeza na nubu. Uko nakomeje Ivugabutumwa rero ni ko nakomeje no kuririmba".

Iranzi Alfred afite amateka akomeye yabera benshi inkomezi mu rugendo rugana mu Ijuru

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA IRANZI ALFRED

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Uwujanye na yesu ntaco abura warakoze kumwumvira.ugahaba inzoga ukamva hansi ukamykorera nimpano indasazwe cane ,yesu ahemba neza nturabako yesu akubereye vyose umugore ukuze Imana Kandi atuje nawe azikuririmba.munzofatanye mukomeze kungira umunezero

Cyanditswe na: juliette  »   Kuwa 15/12/2023 15:40