Ku itariki 30 Ukuboza 2023 hateganyijwe igitaramo cy’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti: “Sinzahwema.”
Ni ku nshuro ya kabiri kizaba kibaye kuko cyaherukaga mu mpera z’umwaka ushize.
Ni Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi basengera mu rusengero rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, rukaba rwubatse hafi y’aho amashuri ya Kaminuza yubatse.
Korari izaba iyoboye izindi mu zizaba zihari, ni korari yitwa Merry Melody Family Choir akaba ari na yo yagiteguye ku nshuro ya kabiri. Indi korari izaba ihari ni Abahamya ba Yesu Family Choir, n’abaririmbyi bitwa Jasper Singers.
Kuri iyi nshuro, muri Kaminuza SDA church, ku wa Gatandatu wo ku itariki yavuzwe haruguru, kuri uwo munsi w’Isabato nyuma ya saa sita z’amanywa, ku isaha ya saa munani ni bwo kizaba gitangiye.
Ni kimwe mu bitaramo biri gutegurirwa kurangiza umwaka wa 2023. Ni mu gihe kandi Noheri na yo izaba yegereje, mu minsi ibiri gusa izakurikiraho.
Iki gitaramo kizabera mu rusengero rwa Kaminuza ruzaba rumaze iminsi irindwi gusa rweguriwe Imana, nyuma y’igihe kinini rusengerwamo ariko rutaratahwa.
Ubu imyiteguro ni yose ku Bakristo bahasengera ndetse n’abashyitsi bazaba babasuye kuko harabura iminsi mike cyane urusengero rugatahwa, rukegurirwa Imana.
Ni kuri uyu wa Gatandatu w’Isabato ugiye kuza, ku itariki 16 Ukuboza 2023. Ni nyuma y’imyaka 18 rwubatswe kuko rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2005.
Bazaba bafite intego igira it: “Mu nzu yawe iteka.” Ishingiye muri Zaburi 23:6.
Iki gitaramo nta gushidikanya ko kizaba Abakristo bari mu mavuta nk’uko uwitwa Mary Louise yabitangarije paradise.rw.
Yagize ati:“ Umwaka ugiye kurangira twibereye mu mavuta, tuva gutaha urusengero, duhita dukomeza no mu gitaramo.” Buri wese aratumiwe muri iki gitaramo, “Sinzahwema” kizaba ku nshuro ya kabiri.