Ni vuba cyane kuri 16 Ukuboza 2023, iki gitaramo cyiswe “Christimas Carlos Concert” kikaba. Cyateguwe na Korali y’Abaririmbyi b’Abanyeshuri b’Agaturika basengera muri Paruwase ya Butare, hafi y’ahubatse ikigo cy’amashuri ya Kaminuza ishami rya Huye.
Iyi Korari yitwa Le Bon Berger, yabitangaje nyuma yo gusohora indirimbo “Urukundo Rwanjye ni Ruke” yahimbwe na Padiri Theodose Mwitegere l, iza guhindurwa neza mu buryo buryoheye amatwi n’iyi Korari.
Iyi ndirimbo ubu iri mu zikunzwe cyane n’abatari bake, ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Uyishaka wayisanga ku rubuga rwabo rwa Youtube rwitwa Chorale Le Bon Berger, aho mu minsi 9 gusa abarenga ibihumbi 10 bamaze kuyireba.
Umuyobozi w’iyi Korali Irankunda Regis ubwo yavuganaga na Paradise, yatangaje ko iki gitaramo kigamije gufasha abantu kuguma muri Kristu, bakizihiza Noheri bishimye kandi bagatangira umwaka mushya wa 2024 bari muri Kristu Yezu.
Iyi Korali yatangiye mu mwaka wa 1997, itangira ifite intego yo kuririmba indirimbo mu Kinyarwanda kuko izindi korari zo zabaga ziririmba mu zindi ndimi.
Iki gitaramo cyaherukaga mu mwaka ushize wa 2022, ubwo bizihizaga imyaka 25 imaze itangiye. Ubu bakomeje ibikorwa byo kwamamaza ko kristu ariwe mushumba mwiza mu nsanganyamatsiko bafite igira iti “Tumwamamaze.”
Kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri Centre Saint Jean Baptiste (Procure) byorohejwe kuko amatike bayakubise hasi. Ku banyeshuri bo ni igihumbi kimwe, ahasanzwe ku batari abanyeshuri, ibihumbi bitatu, VIP ibihumbi 5 naho VVIP ibihumbi icumi gusa.
Kizatangira kuva saa kumi n’ebyiri zuzuye kigeze saa yine zuzuye (18h00- 22h00).
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cya Korari Le Bon Berger (Korari Umushumba mwiza ugenekereje mu Kinyarwanda), akomeje kugurwa ku bwinshi kandi na n’ubu kuyagura biremewe kuko atarashira.
Iki gitaramo ni icya buri wese, ntawe uhejwe nk’uko Irankunda Regis abitangaza.
Iki gitaramo cyateguwe na Korali y’Abaririmbyi b’Abanyeshuri b’Agaturika basengera muri Paroise ya Butare