× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Healing Worship Team Rwanda yateguye igitaramo gikomeye "Neema ya Mungu Live Recording"

Category: Choirs  »  1 hour ago »  Our Reporter

Healing Worship Team Rwanda yateguye igitaramo gikomeye "Neema ya Mungu Live Recording"

Itsinda Healing Worship Team Rwanda, rimaze imyaka ryubaka izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ryatangaje ko rigiye gukora igitaramo gikomeye cya "Neema ya Mungu Live Recording", kizafatirwamo amajwi n’amashusho ya Album yaryo ya cyenda.

Iki gitaramo kizaba ku wa 28 Kamena 2026, guhera saa cyenda z’amanywa, kuri Glads Apartment, iherereye ku muhanda wa 15 werekeza i Ndera mu Mujyi wa Kigali.

Album nshya yiswe "Neema ya Mungu" izaba igizwe n’indirimbo 10, zikaba zose zigamije kugeza ku bakunzi ba Gospel ubutumwa bw’ubuntu bw’Imana, ibyiringiro n’agakiza.

Perezida wa Healing Worship Team Rwanda, Muhoza Budete Kibonke, yavuze ko iki gitaramo kiri mu murongo mugari w’ivugabutumwa iri tsinda rikomeje gukora binyuze mu muziki.

Yagize ati: "Intego yacu ni ugukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo. Twateguye iyi album mu masengesho menshi kandi twizeye ko Imana izakora ku mitima y’abantu binyuze muri iki gikorwa."

Yakomeje ahamagarira abakunzi ba Gospel kuzitabira ari benshi, avuga ko biteguye ibihe byihariye byo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati: "Turifuza kubona abantu benshi baza tugafatanya kuramya Imana. Twarabyiteguye kandi twarabisengeye. Twizeye ko abazaza bazahava bafite umugisha udasanzwe."

Ubuyobozi bwa Healing Worship Team bwatangaje ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu, mu rwego rwo guha amahirwe buri wese wifuza kwifatanya na bo muri uyu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Iki gitaramo kizanitabirwa n’andi matsinda azwi mu muziki wa Gospel arimo Injilibora Choir, Light Worship Team na Family of Singers, ategerejweho gufasha abazitabira kugira ibihe byiza byo kuramya Imana.

Mu gihe iri tsinda ryitegura gushyira hanze Album ya cyenda, rikomeje no kwagura ibikorwa byaryo by’ivugabutumwa hanze y’u Rwanda. Mu ntangiriro z’uyu mwaka ryatangaje ko rifite gahunda yo gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye no gukomeza kugeza ubutumwa bwa Kristo ku mahanga.

Muhoza Budete Kibonke yavuze ko icyerekezo cyabo kirenze gukora indirimbo gusa, ahubwo ko bifuza ko umuziki wabo uba uburyo Imana ikoresha ihumuriza, ikomeza kandi ihindura ubuzima bw’abantu.

Healing Worship Team Rwanda ni rimwe mu matsinda akomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere rya Gospel nyarwanda. Rimaze kumenyekana binyuze mu ndirimbo zakunzwe zirimo Calvary, Nta Misozi, Icyo Wavuze n’izindi.

Healing Worship Team Rwanda yateguje igitaramo "Neema ya Mungu Live Recording"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.