Ku Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2026, kuri UEBR Church Nyarugenge, habereye igitaramo gikomeye cyateguwe na The Changer’s Ministries Rwanda cyahuje amakorali n’abaramyi batandukanye barimo Injili Bora ndetse na Cornerstone Choir.
Ni igitaramo cyaranzwe n’ibihe by’ivugabutumwa rikomeye, kuramya no guhimbaza Imana, aho abakristo n’abitabiriye bagaragaje ibyishimo byinshi mu muziki wubaka.
Itangazamakuru ryashimiwe uruhare mu kuzamura Gospel
Muri iki gitaramo, hatanzwe ibihembo bitandukanye, aho itangazamakuru ryashimiwe cyane uruhare ryarwo mu guteza imbere urwego rwa Gospel mu Rwanda binyuze mu kumenyekanisha ibikorwa by’abaramyi n’ibiterane bitandukanye.
Muri byo, ikinyamakuru Paradise.rw cyahawe igihembo cyihariye kubera ubufatanye bwacyo mu kumenyekanisha ibikorwa bya The Changer’s Ministries Rwanda no gufasha ubutumwa bwiza kugera kure.
Igihembo cya Paradise.rw cyakiriwe na Nelson Mucyo, umwe mu bayobozi ba Paradise akaba n’umwe bagize itsinda ry’abanditsi n’abanyamakuru bafasha mu itangazamakuru rya Gospel.
Abandi bahawe ibihembo n’ishimwe barimo Itorero rya UEBR, ba Reperezantant batatu ba The Changer’s Ministries, abaririmbyi babiri bo muri The Changer’s Ministries, amakorali abiri yatumiwe na MC Nelson Mucyo, bose bashimiwe uruhare bagize mu guteza imbere no gushyigikira umurimo w’ivugabutumwa.
Ijambo ry’Imana muri iki gitaramo ryatanzwe na Evangelist Boniface, aho yashishikarije abitabiriye gukomeza gukorera Imana mu kuri no mu Mwuka, anibutsa akamaro k’ubumwe mu murimo w’ivugabutumwa.
Iki gitaramo cyasojwe mu mwuka mwiza w’ivugabutumwa, gishimangira ubufatanye hagati y’amakorali, amatorero n’itangazamakuru mu guteza imbere Gospel mu Rwanda.
Paradise.rw yahawe igihembo cyihariye ku bwo gushyigikira umurimo w’Imana