Guhera ku itariki ya 1 Gicurasi, igihugu cy’u Bushinwa cyongereye ibihugu bya Afurika byemerewe kohereza ibicuruzwa byabyo mu Bushinwa nta misoro bicibwa, bituma ubu ibihugu 53 kuri 54 byo ku mugabane w’Afurika byose byungukira muri iyi gahunda. Igihugu cyasigaye kitarimo ni Eswatini yonyine.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Business Insider Africa ivuga ko kuba Eswatini itashyizwe kuri uru rutonde atari ibintu byahuriranye, ahubwo biterwa n’imibanire ya dipolomasi hagati ya Eswatini n’igihugu cya Taiwan.
Ubushinwa bufata Taiwan nk’intara yabwo ishaka kubwiyomoraho ikigenga, ibi bituma Ubushinwa bushyira igitutu cyo kudashyigikira Taiwani ku bindi bihugu byose, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ihame ry’“Ubushinwa bumwe” (One China policy).
Kubera ko Eswatini ikomeje gushyigikira Taiwan, Ubushinwa bwayikuye muri gahunda yo gukuriraho imisoro ibihugu bya Afurika, nk’uburyo bwo kugaragaza ko kugirana umubano mwiza n’Ubushinwa ujyana n’inyungu zihariye.
Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo ari uburyo Ubushinwa buri gukoresha mu kugaragaza itandukaniro hagati y’ibihugu bifitanye umubano mwiza nabwo n’ibishyigikiye Taiwan.
Umusesenguzi mu bya politiki Wen-Ti Sung yavuze ko: “Ubushinwa buri gukoresha umubano wabwo n’ibihugu bya Afurika nk’intwaro, bwerekana ko gufatanya nabwo bifite inyungu, ariko no kubutera umugongo bifite ingaruka zikomeye.”
Mu minsi ishize, umwuka mubi hagati y’u Bushinwa na Taiwan wongeye kugaragara ubwo Perezida wa Taiwan, Lai Ching-te, yagiriraga uruzinduko muri Eswatini ariko agahura n’imbogamizi.
Ibihugu bya Seychelles, Mauritius na Madagascar byanze kumuha uburenganzira bwo kunyura mu kirere cyabyo, bituma ahindura inzira, ibintu byafashwe nko gukoma mu nkokora urwo ruzinduko.
Taiwan yashinje u Bushinwa gushyira igitutu kuri ibyo bihugu kugira ngo bibangamire umubano wabyo na Eswatini.
Mu gihe u Bushinwa buri gukuraho imisoro ku bicuruzwa bya Afurika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zafashe indi nzira.
Muri 2025, Amerika yashyizeho imisoro igera kuri 30% ku bicuruzwa biva mu bihugu bimwe bya Afurika birimo Libya, Afurika y’Epfo na Angola.
Ibi bigaragaza uburyo ibihugu bikomeye ku isi biri guhangana mu buryo butandukanye mu gushaka gukomeza kugira ijambo muri Afurika.
Nubwo hakiri icyuho kinini mu bucuruzi hagati ya Afurika n’u Bushinwa kigera kuri miliyari 102 z’amadolari, u Bushinwa bukomeje kongera imbaraga mu bucuruzi no mu mubano n’ibihugu bya Afurika.
Gukuriraho imisoro hafi ya Afurika yose ni imwe mu ntambwe zikomeye mu gushimangira uwo mubano no kongera ijambo ryabwo kuri uyu mugabane.
Icyemezo cy’u Bushinwa cyo gukuriraho imisoro ibihugu byinshi bya Afurikakandi, cyerekana neza uko ubucuruzi bushobora gukoreshwa nk’igikoresho cya dipolomasi.