× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igitima kiradiha ku banyamadini n’abahanga b’isi kubera AI - Umuburo wa Bishop TD Jakes

Category: Ministry  »  28 May »  Our Reporter

Igitima kiradiha ku banyamadini n'abahanga b'isi kubera AI - Umuburo wa Bishop TD Jakes

“Ntitwigeze tubona impinduka nk’izi kuva Henry Ford yavumbura imodoka cyangwa Abavandimwe ba Wright bavumbura indege. Icyo ubwenge bw’ubukorano bugiye gukorera isi yacu ntikizigera kiba gito,” Bishop T.D. Jakes.

Umuvugabutumwa w’icyamamare ku Isi, Bishop T.D. Jakes, washinze Itorero The Potter’s House rikorera i Dallas muri Leta ya Texas, yihanangirije abanyeshuri barangije amasomo ya kaminuza abibutsa ko nta cyabategura bihagije ku ngaruka z’ubwenge bw’ubukorano (AI – Artificial Intelligence), uretse kwizera Imana nk’iyo bashobora kwizera izajyana nabo aho ejo hazaza hatandukanye hazabageza.

Jakes yatangaje ibi ku wa 17 Gicurasi 2025 ubwo yari atangiye ijambo ry’isozwa ry’amashuri ku banyeshuri ba Morris Brown College i Atlanta, aho yanahawe impamyabushobozi y’icyubahiro ya Doctor of Humane Letters.

“Ntitwigeze tubona impinduka nk’izi kuva Henry Ford yavumbura imodoka cyangwa Abavandimwe ba Wright bavumbura indege. Icyo ubwenge bw’ubukorano bugiye gukorera isi yacu ntikizigera kiba gito,” Bishop T.D. Jakes.

Yakomeje agira ati: “Isi muzabamo si iyo nyogokuru wanyu yabayemo. Ntimuzakora imirimo ye, kandi ntimuzagira inzozi ze. Birashoboka rwose ko ntacyo twabategurira ku kizakurikiraho, kuko nta n’umwe uzi neza ibiri imbere.”

Yasoje agira ati: “Ikintu cyonyine twizeye ni uwo tuzajyana mu byo tuzahangana nabyo byose biri imbere. Kandi niba Imana iri ku ruhande rwacu… ni nde waturwanya?”.

Ubwoba bw’Abahanga n’Abanyamadini ku Bwenge bw’Ubukorano

Ibi Jakes yavuze bije hashize imyaka irenga 10 abahanga mu bumenyi nka Stephen Hawking, Stuart Russell, Max Tegmark na Frank Wilczek batangaje mu 2014 ko AI ishobora kuba ari "ikosa rikomeye mu mateka y’abantu".

Ibyo babivuze nyuma y’ifatwa ry’iya filime Transcendence, irimo abakinnyi nka Johnny Depp na Morgan Freeman, yagaragazaga uko isi ishobora gutegekwa n’imashini zifite ubwenge burenze ubw’abantu.

Muri iyo filime, Johnny Depp akina nk’umuhanga witwa Dr. Will Caster agira ati: “Tekereza kuri mashini ifite amarangamutima yose nk’ay’umuntu. Ubushobozi bwayo bwo gusesengura buzaba burenze ubw’abantu bose babayeho mu mateka yose y’isi.”

Ubwoba buva mu bijyanye n’Umutekano

Mu 2018, Edward Snowden, wahoze ari umukozi wa NSA, na we yagaragaje impungenge avuga ko AI ishobora gukoreshwa mu gucunga abantu mu buryo bw’ikirenga hifashishijwe ikoranabuhanga, binyuze mu gukusanya amakuru yose ku buzima bwabo.

Mu kiganiro yahaye The Guardian i Moscou, yavuze ati: “Uburyo bw’ubwenge bw’ubukorano bwakomeza gutezwa imbere, burimo nk’ibishobora gutuma camera ziba nk’abapolisi bikoresha. Icyo gihe si ugufata amashusho gusa, ahubwo ni ugucunga abantu no kubakurikirana.”

Abakirisitu benshi ntibizeye AI

Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2023 na Barna Group ku bantu 1,500 muri Amerika, byagaragaye ko abakirisitu benshi batemera ko AI ari nziza ku Itorero. Abagera kuri 30% bavuze ko batemera na gato ko AI ari nziza kuri Kiliziya, 21% bavuga ko babifiteho impungenge, naho 27% ntibari bazi aho bahagaze. Ni 6% gusa bavuze ko babyemera byimazeyo, mu gihe 16% babishyigikiye ku kigero runaka.

Nubwo abakozi bamwe ba sosiyete nka Amazon bavuga ko AI iri kubasimbura mu mirimo, T.D. Jakes yabwiye abanyeshuri ko batagomba gucika intege. Yabijeje ko bazakomeza kurwana intambara z’ejo hazaza kandi anasezeranya inkunga ya $100,000 kuri kaminuza yabo.

Src: The Christian Post

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.