Tariki 23/12/2023 byari ibirori ku rusengero rwa Bethlehem New Miracle Church i Nyamirambo hafi ya Kigali Pele Stadium. Wari umunsi w’umugisha aho kuva saa munani z’umugoroba kugeza saa mbiri n’igice za nijoro abantu benshi bari bibereye mu bicu kubera igitaramo cyateguwe n’itsinda rya The Heaven Family Drama Team.
Iri Itsinda rya The Heaven Family Drama Team ryakoze igitaramo cy’agahebuzo cyiswe "The Redeemed Youth Concert" cyatumiyemo amatsinda akomeye ndetse n’icyatwa Prosper Nkomezi bakaba barafatanyije gusangiza abanyarwanda Noheli nziza no kubinjiza mu mwaka mushya muhire wa 2024.
Paradise.rw yabakusanyirije ibyaranze iki gitaramo kugira ngo ubone amakuru ahagije na cyane ko twari tuhakubereye:
– Urusengero rwuzuye abantu mbere y’uko igiterane gitangira.
– Umunyamakuru Juliette Tumusiime niwe wari M.C w’igitaramo. Agifata Microphone, yasabye abantu bose guhaguruka bagafatanya gusenga batumira Mwuka Wera ngo abane nabo muri byose.
– Abitabiriye igitaramo banyuzwe n’imitegurire yacyo dore ko harimo kuramya no guhimbaza Imana bidasanzwe biyobowe n’amatsinda atandukanye.
– Iki gitaramo kandi cyarimo umuramyi ukunzwe cyane mundirimbo zihimbaza Imana Prosper Nkomezi na Team ye nabo banyuze abitabiriye iki gitaramo.
– The Heaven Family yaserutse mumyambaro myiza itandukanye isusurutsa abitabiriye igitaramo karahava doreko kuri Performance ya kabiri yasurutse mu mbyino gakondo zihimbaza Imana ibintu bitamenyerewe ku madrama team.
– Ni igitaramo cyitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye barimo Kalinijabo Issa Noel wa Isango Star, Esca Fifi wa TV 10, Clarisse Uwineza wa Radio Rwanda, Juliette wa RTV na Frodouard wa Paradise.
– Iki gitaramo kandi cyarimo abashumba batandukanye n’Umushumba Mukuru z’Itorero Bethlehem Miracle Church, Pastor Mugisha Faustin niwe wahawe umwanya wo gusabira umugisha abitabiriye dore ko hari abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bigaragara ko The Heaven Family Drama Team ari imwe mu ma Drama Team amaze kubaka izina muri iki gihugu.
Iri tsinda riramya Imana binyuze mu mbyino ryatangiye kuwa 26.12.2010 ritangira ari abantu 2, ubu rifite abantu barenga 100 mu myaka 13 rimaze. Ryavukiye mu Itorero rya Bethlehem Miracle church n’ubu ni ho ribarizwa.
The Heaven Family Drama team mu bicu
Prosper Nkomezi yahesheje umugisha abitabiriye iki gitaramo
Abanyamakuru Esca Fifi wa Radio TV 10 (ibumoso), Clarisse Uwineza wa RBA (Hagati), na Obededomu Frodouard wa Paradise (mu ishati y’icyatsi cya Gikomando, mu ifoto biragaragara ko yakozaga wino mu ibaba), ni bamwe mu bitabiriye iki gitaramo
Mu bitabiriye iki gitaramo harimo kizigenza Issa Noel wa Isango Star, umwe mu bakunzi b’iri tsinda
M.c Tumusiime Juliette wa RTV, yashimishije abitabiriye iki gitaramo
Umushumba Mukuru w’itorero Bethlehem Miracle Church, Pastor Mugisha Faustin