Umuhanzi w’umunya-Nigeria Ric Hassani yatangaje impamvu yatumye asezera ku muziki wa gospel, aho yavuze ko yasanze atari wo muhamagaro we nyakuri.
Ric Hassani yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Hip TV, aho yagarutse ku rugendo rwe mu muziki no ku mpamvu zituma bamwe mu bahanzi batakibanda ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ric Hassani yavuze ko hari abahanzi benshi batangirira mu nsengero, bagakora indirimbo z’Imana, ariko nyuma bakabivamo, ibintu abantu benshi bafata nk’ubusambanyi ku gakiza cyangwa gushakira amafaranga mu muziki usanzwe. Nyamara kuri we, si uko bimeze. Yumvikanishije ko Gospel ifite ba nyirayo babihamagariwe, atari abayishakamo amaronko.
Ati: “Gospel irenze kuba kuririmba gusa. Ni ugusobanura ijambo ry’Imana mu ndirimbo, bishingiye ku mpano wahawe. CeCe Winans afite umugisha wo kuvugisha Umwuka Wera mu bihangano bye, si buri wese wabishobora. Urugero, ntushobora kumva Katy Perry asobanura ubutumwa bw’Imana nk’uko CeCe Winans abikora.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo umuntu aririmbe indirimbo za gospel neza, bisaba kuba afite umuhamagaro wihariye n’ingabire ijyanye n’uwo murimo. Yongeyeho ko n’ubwo ari umukirisitu kandi akunda Imana, yasanze mu bushobozi bwe n’umuhamagaro afite atari indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yaremewe kuririmba.
Ku bijyanye n’abavuga ko abava muri gospel baba babitewe no gushaka amafaranga, Hassani yabihakanye avuga ko ibya mbere biza ku muhanzi ari umuhamagaro.
Yagize ati: “Amafaranga si yo ya mbere. Iyo umuntu adafite urukundo rw’ukuri ku muziki, n’iyo yaba afite amafaranga, ntiyawukora. Reka nguhe urugero: Davido asanzwe afite amafaranga, ariko aracyakora umuziki kuko ari ibintu akunda.”
Ibi byagaragaje ko Ric Hassani afite icyerekezo cyihariye mu muziki, atari uko yirengagije gospel ahubwo yatoranyije gukurikira umuhamagaro yumva wuzuye mu mutima we.
Ric Hassani avuga ko yasanze umuhamagaro we atari ukuririmba Gospel