Bibiliya ivuga ko ubwenge buruta amasasu, imbunda n’ibitwaro bya kirimbuzi. Iyi nkuru wateguriwe na Paradise igiye kugaruka ku bwenge, igaragaze uko buruta ibintu byinshi, ndetse n’uko wagaragaza ubwenge muri iyi si wirinda urugomo.
Mu Mubwiriza igice cya 9: 18 hagira hati: “Ubwenge buruta intwaro z’intambara, ariko umunyabyaha umwe arimbura ibyiza byinshi.”
Urugomo rukomeje kwiyongera muri iyi minsi. Ahantu hose ku isi usanga abantu bari mu bintu bifitanye isano n’urugomo. Utari mu ntambara aba afite uruhande ashyigikiye ruri mu ntambara. Abenshi birebera amafirime y’intambara, ay’urugomo cyangwa ugasanga ibiganiro bagirana bifite aho bihuriye na byo.
Imana izi ko urugomo dukorerwa rutubabaza, ariko usanga abenshi muri twe ari twe turutiza akarindi. Ese wari uzi ko ubwenge buva muri Bibiliya bwakurinda urugomo? Ngaho ihere ijisho ukuntu Bibiliya yakurinda kugerwaho n’urugomo.
Jya wirinda kuba uri wenyine ahantu hari ibikorwa by’urugomo. Uge wirinda gukiza intambara z’abantu bari kurwana uri wenyine, cyane mu gihe utazi icyo bapfuye. Mu gihe ari abantu ubona ko bahanganye kandi bakurusha imbaraga, uzahunge ubatabarize, aho kujya guhangana na bo._Umubwiriza 4: 9,10.
Mu gihe uri mu bantu benshi, mu isoko cyangwa ahandi, jya umenya ibiri kubera hafi aho. Ube uzi amakuru y’ibiri kubera hafi y’aho uri, kugira ngo niba hari kubera ibikorwa by’urugomo ubone uko ubyirinda._Imigani 22: 3.
Jya wirinda kwivanga mu mpaka, cyane cyane izitakureba. Usanga abantu benshi bakunda aho bishyushye. Muri iyi minsi abantu bose bigize abanyarugomo. Abenshi mu bajya impaka baba bagamije gutsindana. Hari ubwo bashiduka barwanye kubera impaka. Ujye wirinda kwivanga mu mpaka utazi uko zatangiye, kandi n’izatangiye uhari uge uzirinda, kuko nta keza kazo_Imigani 26: 17.
Jya uhita wigendera mu gihe aho uri hashobora kuba ibikorwa by’urugomo. Niba uzi ko hari abantu barakaranyije, jya uhita wigendera mu gihe ubona ko kwiyunga bitari hafi. Uge wirinda kwegerana n’abantu bari mu myigaragambyo cyangwa mu bindi bikorwa bisa n’ibitarimo amahoro n’ubwo byaba biharanira amahoro. Imigani 12: 15.
Ntugashyire ubuzima bwawe mu kaga ngo urashaka kurokora imitungo yawe. Umuntu naza kugutera afite intwaro, ntuzagerageze kumurwanya ngo urarinda ibyo ufite. Uzatabaze gusa aho kwirwanirira. Ashobora kuba aguteye mu nzu, muhuye nijoro n’ahandi, nagutunga icyuma, uzihangane ureke kumurwanya. Keretse niba uzi neza ko uramunesha kandi ko ari wenyine._Luka 12: 15.
Nubwo waba uri umugabo cyangwa wumva ko ukuze bihagije, uge wirinda kugenda nijoro cyane. Urugomo rukorwa cyane cyane nijoro. Abenshi mu bambura abantu babikorera mu mwijima cyangwa aho abantu batabareba. Uge wirinda amajoro atari ngombwa, n’aho bibaye ngombwa ugendane n’undi muntu. Si byiza kugenda mu ijoro.
Bibiliya iruta intambara