Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B na Afrobeat, Bruce Melodie, yagize ikiganiro cyihariye kuri TikTok Live ku wa 22 Kanama 2025, aho yasobanuriye abakunzi be impamvu indirimbo yakoze na Meddy itarasohoka.
Mu kiganiro, Bruce Melodie yavuze ko indirimbo yabo yakozwe mbere y’uko album isohoka, ariko gusohorwa kwayo byabaye byigijwe inyuma kubera gahunda zihariye za Meddy.
Yagize ati: “Sinababeshye, indirimbo na Meddy twarayikoranye. Meddy aba ahuze, afite byinshi arimo. Ngendera kuri gahunda ihuye n’iye. Twabipanze mbere ya album, Colorful Generation. Ni indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.”
Bruce Melodie yavuze ko nubwo we ari umuhanzi mu njyana isanzwe, abona ko gukorera Imana no kuyiramya ari ingenzi, kandi asubiza abibaza niba indirimbo yakoranye na Meddy izaba ari indirimbo isanzwe, kuko we aririmba izitari iza Gospel, mu gihe Meddy we aho yabereye Umurokore ari yo gahunda yafashe.
Asubiza Godfather uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “Ngewe se ndi Sekibi, ku buryo nsanga umuntu mu gakiza nkamuvanamo? Gospel nzikora neza cyane, kuko ndakijijwe. Twese twakuriye mu miryango y’abantu bakijijwe, Gospel ni yo twahereyeho.”
Avuga ku buryo izasohoka, niba izaba irimo abakobwa mu mashusho, yagize ati: “Ni ibintu by’Imana, amashusho ntakenewemo abakobwa rwose. Ikindi, twakoze indirimbo nk’abantu b’abahanzi kandi b’abagabo. Videwo yo sindanayitekerezaho, ntekereza gusohora amajwi gusa.”
Yongeyeho ko urugero rwe rukomeye ari indirimbo Nzaguha Umugisha, iri kuri album ye Colorful Generation, ikaba igaragaza uburyo akunda gukora indirimbo z’ubutumwa bwa Gospel n’uburyo ashaka gukomeza guteza imbere umuziki ufite icyo ugeraho.
Muri icyo kiganiro kandi, Bruce Melodie yatangaje ko afite intego yo kuba pasiteri, ariko asobanura ko byose bizakorwa mu buryo bukwiye kandi bushyigikira umurimo w’Imana:
“Ariko umupasiteri we nzanamuba, nta bwo ari ibintu bizarangira bitabaye. Nimpitamo gukorera Imana nzayikorera mu buryo bukwiriye.”
Ikindi cyagarutsweho ni Ukubabarira Yago Pon Dat ku bibazo byavuzwe hagati yabo, aho Bruce yavuze ko gukora igikorwa cyo kubabarira ari ibintu bikwiriye, kandi icyo ni kimwe mu bintu Imana ishima cyane nk’uko Bibiliya ibihamya.
Bruce Melodie akomeje kuba umuhanzi ushishikajwe n’indirimbo z’ubutumwa bwa Gospel, n’ubwo akora n’izindi njyana zisanzwe. Indirimbo ye na Meddy, izatuma yongera kugaragaza uburyo yifuza gukorera Imana no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu.
Imwe mu ndirimbo za Bruce Melodie zo kuramya no gihimbaza Imana, Nzaguha Umugisha yumve kuri YouTube: