× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuhanzikazi Manishimwe Stella wasuwe na BBC, ahagurutse mu muhamagaro mushya n’impano nshya-VIDEO

Category: Artists  »  February 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Umuhanzikazi Manishimwe Stella wasuwe na BBC, ahagurutse mu muhamagaro mushya n'impano nshya-VIDEO

Umuhanzikazi Stella Manishimwe uri mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel, yahishuye ko afite impano nshya n’umuhamagaro mushya ari gukoresha mu gutanga umusanzu no kubaka umuryango nyarwanda.

Manishimwe Stella ni umubyeyi usengera mu itorero rya ADEPR Gasave, akaba umuhanzikazi w’icyamamare wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana cyane cyane iyitwa "Ni njye wa mugore" yuzuyemo ibyo Imana yamukoreye.

Uyu muhanzikazi akaba n’umwalimukazi, yahishuriye umunyamakuru wa Paradise.rw ku muhamagaro we mushya uri kwishimirwa n’abatari bacye. Yagize ati: "Imana yampaye umuhamagaro mushya uherekezwa n’impano nshya yo gutarama mu bukwe".

Uretse ibyo kandi anakora mu bukwe nka MC "Umushyushyarugamba", ibintu byari bumenyerewe gusa ku basore n’abagabo. Byinshi ku bikorwa bye mu mpano nshya, wabisanga kuri shene ye ya Youube yitwa Ubudasa Tv.

Stella yakomeje ati: "Nsigaye ntumirwa n’inkumi zifite ubukwe nkabasohora nkabaririmbira mu gihe umusore amutegereje mu gisharagati cyangwa muri salle y’ibirori nkabavuga n’ibigwi by’uko bateretanye"

Nguwo umuhamagaro mushya n’impano nshya Stella ari gukoresha mu gutera inkunga n’umusanzu mu kubaka Umuryango Nyarwanda wugarijwe n’amakimbirane agenda yiyongera umunsi ku munsi, Gatanya ibica bigacika.

Stella Christine Manishimwe ni na rwiyemezamirimo ufite atelier itunganya imbaho!

Mu mpera za 2021, yasuwe na Yvette Kabatesi w BBC, atangaza ko gutunganya imbaho ari byo byatumye ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu, ahabwa igihembo cya moto ku rwego rw’igihugu kubera ko yakoresheje neza inguzanyo yahawe n’ikigo cy’igihugu cyabashyiriweho, bita Umwarimu SACCO.

Niba nawe uzaba uri umugeni mu minsi iri imbere, ukaba ukeneye ko Stella Manishimwe azagusohora ari na ko akuririmbira cyangwa ukana umukeneye mu bindi birori binyuranye, muteguze abishyire kuri gahunda. Uzanezerwa cyane kuko azaguha serivise nziza cyane, ibirori byawe bizahore bikunezeza iteka. Telefone: 0783731676.

REBA AHO STELLA YARI YABAYE MC MU BUKWE

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA STELLA MANISHIMWE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

STELLA NDAGUKUNDA PE

Cyanditswe na: PHILEMON  »   Kuwa 24/01/2025 20:27