Umuhanzikazi Stella Manishimwe uri mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel, yahishuye ko afite impano nshya n’umuhamagaro mushya ari gukoresha mu gutanga umusanzu no kubaka umuryango nyarwanda.
Manishimwe Stella ni umubyeyi usengera mu itorero rya ADEPR Gasave, akaba umuhanzikazi w’icyamamare wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana cyane cyane iyitwa "Ni njye wa mugore" yuzuyemo ibyo Imana yamukoreye.
Uyu muhanzikazi akaba n’umwalimukazi, yahishuriye umunyamakuru wa Paradise.rw ku muhamagaro we mushya uri kwishimirwa n’abatari bacye. Yagize ati: "Imana yampaye umuhamagaro mushya uherekezwa n’impano nshya yo gutarama mu bukwe".
Uretse ibyo kandi anakora mu bukwe nka MC "Umushyushyarugamba", ibintu byari bumenyerewe gusa ku basore n’abagabo. Byinshi ku bikorwa bye mu mpano nshya, wabisanga kuri shene ye ya Youube yitwa Ubudasa Tv.
Stella yakomeje ati: "Nsigaye ntumirwa n’inkumi zifite ubukwe nkabasohora nkabaririmbira mu gihe umusore amutegereje mu gisharagati cyangwa muri salle y’ibirori nkabavuga n’ibigwi by’uko bateretanye"
Nguwo umuhamagaro mushya n’impano nshya Stella ari gukoresha mu gutera inkunga n’umusanzu mu kubaka Umuryango Nyarwanda wugarijwe n’amakimbirane agenda yiyongera umunsi ku munsi, Gatanya ibica bigacika.
Stella Christine Manishimwe ni na rwiyemezamirimo ufite atelier itunganya imbaho!
Mu mpera za 2021, yasuwe na Yvette Kabatesi w BBC, atangaza ko gutunganya imbaho ari byo byatumye ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu, ahabwa igihembo cya moto ku rwego rw’igihugu kubera ko yakoresheje neza inguzanyo yahawe n’ikigo cy’igihugu cyabashyiriweho, bita Umwarimu SACCO.
Niba nawe uzaba uri umugeni mu minsi iri imbere, ukaba ukeneye ko Stella Manishimwe azagusohora ari na ko akuririmbira cyangwa ukana umukeneye mu bindi birori binyuranye, muteguze abishyire kuri gahunda. Uzanezerwa cyane kuko azaguha serivise nziza cyane, ibirori byawe bizahore bikunezeza iteka. Telefone: 0783731676.
REBA AHO STELLA YARI YABAYE MC MU BUKWE
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA STELLA MANISHIMWE
STELLA NDAGUKUNDA PE