Nyuma y’imyaka 12 mu buzima bwuzuye ubuhamya bukakaye burimo kubura urugingo rw’ukuguru, Mukakanani usengera muri ADEPR abyinira Imana kurusha abafite amaguru yombi.
Mukakanani Carine yatumiwe mu giterane cyabereye i Huye cyateguwe na Living Word Temple Paruwase ya Save, ahuriramo na Sauti Hewani Ministries bataramira abahatuye, benshi muri bo batangazwa n’ubuhanga afite ahuza n’ijwi ryiza, bikaba byatumye bamufata nk’umwe mu byamamare.
Umuhanzikazi Mukakanani Carine akigera ku rubyiniro yabanje asangiza abari aho ubuhamya bw’uko yatakaje urugingo kubera uburwayi bwa kanseri. Agira ati "Uyu ni umwaka wa 12 ntakaje ukuguru Imana yakomeje kumpeka ku mugongo wayo yo kabyara abahungu n’abakobwa".
Mukakanani azwi mu kuramya no guhimbaza Imana dore ko akihagera yafatanije na korali Ituze na Filaderifiya babohoza ikibuga mbere yo gukora umurimo wo kuramya no guhimbaza.
Iki giterane cyabaye ku wa 23 Werurwe 2024, kibera mu kibuga cy’umupira giherereye hafi y’i Centre ya Mugogwe, mu Murenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye, kuva saa Mbili kugera saa Kumi n’Ebyiri.
Mukakanani ni uyu ufite agatambaro mu mutwe, ufashe indangururamajwi
Muzagaruke I Huye turabakunda cyane