× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umukinnyi wari n’umukristo Christian Atsu yabonetse yashizemo umwuka nyuma y’umutingito wo muri Turukiya

Category: Sports  »  February 2023 »  Editor

Umukinnyi wari n'umukristo Christian Atsu yabonetse yashizemo umwuka nyuma y'umutingito wo muri Turukiya

Umukinnyi wari n’umukristo Christian Atsu yabonetse yashizemo umwuka nyuma yo kugwirwa n’ibikuta by’inzu kubera umutingito washegeshe igihugu cya Turikiya na Siriya mu minsi ishize.

Mu minsi Mustafa Özat uyobora ikipe ya Hatayspor yakinagamo Christian Atsu, yatangaje ko Christian Atsu yabonetse afite ibikomere, ariko nyuma gato umuryango we urabinyomoza utangaza ko akiri gushakishwa.

Mu minota micye ishize kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023 ni bwo hemejwe ko Atsu yabonetse ariko basaga yashizemo umwuka. Ibi byemejwe n’uwari ushizwe kumushakira inyungu, Murat Uzunmehmet, wavuze ko Atsu "yabonetse, ariko birumvikana ko yapfuye".

Christian Atsu witabye Imana ku myaka 31 y’amavuko, ni umunya-Ghana wakiniye amakipe akomeye arimo Porto, Everton n Newcastle United yamazemo imyaka ine. Ikipe ya Chelsea ni yo yubakiyemo amateka nyuma y’uko imusinyishije kuri £3.5 million mu mwaka wa 2013.

Yavuye mu Bwogereza yerekeza mu ikipe ya Hatayspor muri Turukiya muri Nzeri umwaka ushize wa 2022. Yanakiniraga Ikipe y’Igihugu ya Ghana aho yayikiniye imikino irimo n’Igikombe cy’Isi cya 2014.

Uwahoze ari Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, yari aherutse gusaba abanegihugu gusengera Christian Atsu, n’umuyobozi w’ikipe ye. Ati "Umujyi wa Hayat uri mu karere kibasiwe n’umutingito. Reka dukomeze gusenga dusaba ko Imana irokora ubuzima bwabo".

Christan Atsu yari umukristo ndetse wabikuriyemo abitojwe n’umuryango we. Mu kiganiro yagiranye na Ghana Sports Online, Atsu wari umwe mu bagize ikigo cya Newcastle cy’Itorero rya Hillsong muri U.K, yavuze uburyo kwizera Imana kwe byagize uruhare mu mibereho ye.

Ati: "Njye uko mbibona, Imana izana abantu mu buzima bwacu kugira ngo idufashe gutera imbere. Ibi ni byo byambayeho. Nasenze nsaba Imana ngo izane abantu mu buzima bwanjye kugira ngo imfashe gutera imbere, kandi byambayeho. No mu bihe bibi cyane, namenye abantu beza bagerageza kumfasha gutera imbere.”

Nk’uko bikubiye mu nkuru ducyesha Christian Post, Atsu yavuze ko nubwo yagize ubuzima butoroshye nk’umwe mu bavandimwe 10, ubwo yari afite imyaka 16 yize uburyo bwo kubaho mu mahame ya gikristo ababyeyi be bamutoje.

Ati: “Rimwe na rimwe wasangaga bigoye kujya mu rusengero. Ariko guhera ku myaka 16, ngira ngo nari maze kuba umusore ukuze. Ntabwo ari ukujya mu rusengero gusa, ni inzira y’ubuzima. Uburyo ufata abandi, uburyo ufasha abandi, uburyo ubaho, urabyumva?. Uburyo wigana ubuzima Yesu Kristo yabayeho.”

Christian Atsu yakiniye amakipe akomeye arimo na Chelsea

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.