Ntiza amatwi nkubwire icyo mbona abanyamadini bo mu Rwanda bakwigira kuri Pastor Wilson Bugembe wo muri Uganda.
Ku cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, Pastor Wilson Bugembe yakiranye urugwiro mu rusengero rwe ibyamamare birangajwe imbere na Dr. Jose Chameleone, basengera ibyifuzo bitandukanye birimo n’igitaramo Chameleone azakora kuwa 24.02.2023.
Mu bindi basengeye harimo gushyira igihugu cya Uganda mu biganza by’Imana ndetse banasabira Manchester United ngo ibashe kubona intsinzi imbere ya Leicester City. Ni umukino wa shampiyona y’u Bwongereza, warangiye Man. United itsinze Leicester City ibitego 3-0, byatsinzwe na Marcus Rashford (25’, 56’) na Jadon Sancho (61’).
Dr. Jose Chameleone ufatwa nk’umuhanzi w’ibihe byose muri Uganda, wigeze no kuba umuhanzi ukize kurusha abandi muri Afrika y’Iburasirazuba, ariko akaba yarasimbuwe na Diamond wo muri Tanzania, muri iyi minsi ahugiye mu kwitegura igitaramo "Gwanga Mujje" kizaba kuwa 24/02/2023 muri Stade nini i Kampala, yitwa Lugogo Cricket Oval.
Ni muri urwo rwego yagiye gusenga kugira ngo iki gitaramo cye kizagende neza. Ni amasengesho yabereye muri The Worship House Church iherereye i Nansana muri Kampala. Uru rusengero rwashinzwe na Pastor Wilson Bugembe usanzwe nawe ari umuhanzi w’icyamamare. Chameleone yari aherekejwe n’umuhanzikazi ukomeye i Kampala, Nina Roz, ndetse na Melody UG.
Bitabiriye amateraniro muri The Worship House
Imbere y’abakristo bari bitabiriye aya materaniro, Pastor Bugembe yasengeye Chameleone anashyira imbere y’Imana igitaramo yitegura gukora kugira ngo umunsi wacyo "uzabe umunsi mwiza". Melody UG yanditse kuri Instagram ko mu byo basengeye harimo n’umukino wa Manchester United. Chameleone yashimiye cyane Bugembe wamwakiriye bagasengana.
Isomo mbona abanyamadini bo mu Rwanda bakura kuri iki gikorwa Bugembe yakoze, ni uko nabo bakwiriye kwereka urukundo ibyamamare byo mu Rwanda, bakabaha ikaze mu materaniro, bakabaganiriza ntibabacireho iteka bitewe n’ubuzima babamo ahubwo bakabiyegereza. Ibi mbona byaba imbarutso yo guhinduka kuri ibi byamamare, kandi bigatuma barushaho gutinya Imana.
Kuba Dr. Jose Chameleone yitegura gukora igitaramo, kandi akaba asanzwe ari umuhanzi ukora umuziki w’isi (Secular music), yakabaye wenda ajya mu bapfumu gushakayo umugisha, ariko kuba yaratekereje kujya mu nzu y’Imana ni uko ahizeye imbaraga ziruta izindi. Ni ikintu cyankoze ku mutima numva nkwiye kugisangiza abasomyi ba Paradise.rw.
Ikindi si ubwa mbere Bugembe yakiriye ibyamamare mu rusengero rwe. Ibi bikaba bigaragaza ko afite umutima w’urukundo no guca bugufi ndetse muri we akaba atajya acira urubanza uwo ari we wese. Abakozi b’Imana bakwiriye kwibuka ko icyo bashinzwe ari ukuvuga ubutumwa bwiza, noneho guhinduka bigakorwa n’Imana. Iri ni ihame twirengagiza.
Chameleone mu rusengero rwa Bugembe
Hari abutse inabi Bugembe bavuga yakoze ubusa kwakira ibi byamamare mu rusengero. Si we gusa batutse, unibuke uko babwiye Yesu ubwo yajyaga kurara kwa Zakayo wari uzwi nk’umwambuzi. Gusa uruzinduko rwe, rwatumye Zakayo ahinda umushyitsi, yiyemeza kugira ibyo ahindura mu myitwarire ye ndese Bibiliya itugaragariza ko yemeye kwishyura abo yari yarambuye bose.
Kuri Instagram hari uwanditse ko kuba Nina Roz yari yambaye ’Head phones’ mu rusengero, ari ikigaragaza ko amasengesho yabo ari imfabusa. Nawe ushobora kuba uri kunenga aya masengesho yabo, ariko wibuke ko hariho abana mu by’Umwuka, uko umuntu arushaho kugirana ubusabane n’Imana ni ko agenda akura, akanahindura uko yitwara mu gakiza.
Uko nakiriye kuba Bugembe na Chameleone barasengeye Manchester United!
Iki cyifuzo cya Melody UG wihebeye Manchester United, ntibitangaje kuba yakijyanye imbere y’Imana, kuko nk’uko nabivuze haruguru, abantu bakuru bagira ibyifuzo bitandukanye n’iby’abana. Niba wubatse ukaba ufite n’abana, ntabwo umwana wawe araguterera urwenya ko iyo umwana avuka anyura mu kanwa ka Mama we? Wimuseka, ni ko atekereza nk’umwana mu by’agakiza.
Gusa hari n’abakristo nakwita ko bagwingiye, aho usanga nabo batazi gusaba Imana iby’ingenzi cyangwa ibikwiriye kuri bo. Si nabo gusa, ahubwo n’abafite uburambe mu busabane n’Imana, bashobora kwibeshya mu gihe barimo gusaba Imana. Icyakora icyiza cy’Imana ni uko iduhitiramo ibidukwiriye nk’umubyeyi wacu, yo ntabwo yita ku byo dusabye byose.
Reka ngaruke ku banyamadini bo mu Rwanda
Ndabanza gushimira cyane Rev. Dr Antoine Rutayisire wa EAR Remera ku rukundo rutangaje akunze kugaragariza ibyamamare byo mu Rwanda. Ndanashimira cyane Apostle Mignonne Kabera wa Noble Family Church kuko nawe ni kenshi tubona yabahaye ikaze. Icyakora hari urwego mbona bitarageraho, ari na ho nahereye mvuga ko hari icyo mbona bakwigira kuri Bugembe Wilson.
Ku wa 12/06/2022 kuri Serena Hotel, Umuryango Rwanda Leaders Fellowship wakoze amasengesho n’ibiganiro ku bayobozi bari mu byiciro by’itangazamakuru, Siporo n’imyidagaduro ku nsanganyamatsiko igira iti "Kuyobora neza nk’uwuvuga rikumvikana" (Leading well as a responsible influencer), yigishijwe na Rev Dr Antoine Rutayisire.
Muri aya masengesho, Anita Pendo umunyamakuru wa RBA, yasabye amanyamadini guha ikaze no kwakirana urukundo ibyamamare bijya mu nsengero zabo. Yavuze ko akenshi batinya kujya gusenga kuko iyo binjiye abantu bose barabarangarira, abandi bakabacira imanza, bati nk’uyu arasenga ibiki. Rutayisire ubwo yasubizaga iki kibazo, yagaragaje ko umupira uri mu biganza by’abapasiteri kuko atabategeka cyangwa ngo yivange mu mahame y’amadini yabo.
Byari bikwiye ko amadini n’amatorero ahundura iyi myumvire, akakira MU RUSENGERO aba bantu b’ibyamamare, abafite amashimwe bakayatanga, abafite ibyifuzo bakabitanga. Bikwiriye kurenga ndetse uru rwego, ahubwo tukabona aba bakozi b’Imana bajya gusura mu ngo ibi byamamare, cyangwa se nubwo byaba bitabaye, fata umwanya umuhamagare kuri telefone cyangwa umutumire muri Office. Bakeneye kwerekwa urukundo, kandi hari byinshi byahinduka.
Ibi byatuma bahinduka buhoro buhoro, ejo ugasanga ni bo badiyakoni, nibo baririmbyi, nibo baramyi, kandi n’ubwo batahinduka, wowe Pasiteri uba wikiranuye n’Umwami Imana waguhaye akazi ko kwamamaza ubutumwa bwiza kuko uba ushyize amakara yaka ku gahanga kabo igihe bakumva ijambo ry’Imana, ariko bagakomeza kwinangira umutima.
Apostle Dr. Gitwaza aherutse kwakira mu rusengero abakinnyi y’umupira w’amaguru, bafatanya gusenga, anabaturaho amagambo meza y’ubuhanuzi. Ni byiza cyane ariko n’abandi mu ngeri zitandukanye [abakinnyi ba filime, abanyarwenya, ba Nyampinga,..] bakeneye urwo rukundo.
Mu 2017 ubwo Miss Iradukunda Elsa yegukanaga ikamba rya Miss Rwanda, yagiriye ibihe byiza muri Women Foundation Ministries (WFM) aho yari kumwe na bagenzi be bari kumwe muri iri rushanwa. Gusa, ahanini kujya muri WFM babitewemo imbaraga na Miss Kalimpinya Queen usanzwe uhasengera, wari mu bitabiriye iri rushanwa akanakuramo ikamba ry’Igisonga. Kuki ibi bihe bitakomeje?
Bizanshimisha umunsi nabonye ShaddyBoo, Seburikoko, Yolo The Queen, Samusure, Fireman, P Fla, Ariel Wayz, Knowless, Queen Cha, Bull Dogg, Miss Jolly, The Ben, Bushali, Anita Pendo, n’abandi, bakiriwe muri Restoration Church, Zion Temple, Noble Family Church, EAR Remera, ADEPR n’ahandi. Meddy aherutse gutangaza ko yakiriye agakiza kandi ko agiye gukora Gospel, ariko byaba bibabaje usanze nta mupasiteri uramuhamagara ngo baganire ku magambo y’Imana.
Nina Roz umwe mu baherekeje Chameleone mu rusengero ni umuhanzikazi w’icyamamare i Kampala
Izi nsengero navuze haruguru ni zo ahanini dusangamo abahanzi benshi ba Gospel. Nka Restoration Church iyoborwa na Apotre Masasu niyo ibarizwamo abaramyi benshi cyane kandi bafite amazina akomeye. Uhereye kuri Patient Bizimana, Israel Mbonyi, Gaby Kamanzi, Liliane Kabaganza, ..abo bose ni abayoboke ba Restoration Church.
Uzi ukuntu byaba bisa neza Israel Mbonyi cyangwa Gaby Kamanzi, umwe muri bo afashe P Fla mu kiganza bakajyana mu nzu y’Imana i Masoro. Ngaho tekereza Diana Kamugisha yicaranye na Dj Brianne muri New Life Bible church?. Tekereza Alex Dusabe ajyanye na Bushali gusenga i Nyarugenge muri ADEPR, ngaho ibaze Miss Jolly aririmbana na Tonzi muri korali!!!.
Twe guca imanza, guhindura ni ukw’Imana!!
Nibutse ibitutsi Tasha Cobbs yatutswe ejobundi ubwo yatangazaga ko yatangiye gusenger Rihanna ngo ibitaramo bye bizenguruka isi bizagende neza. Hari abamubwiye ko yagakwiriye kuba amusengera kugira ngo yakire agakiza. Nibyo nanjye ndabyumva ariko wibuke indirimbo ya Papa Emile ivuga ngo "Guhinduka birashoboka, biterwa n’uko umuntu yahisemo". Ndongeraho ko guhinduka ari urugendo, umuntu atera intambwe ya mbere, ejo agatera iya kabiri, gutyo gutyo.
Ese bikozwe gutya ntibyaba ari ukwifatanya n’abatizera?
Kwifatanya n’abatizera uko mbyumva, ni ukwifatanya nabo mu bikorwa byabo. Urugero, niba umuntu ari umujura, ukamufasha kwiba, muba mwifatanyije rwose. Niba ari umunywi, mugasangira inzoga, ni ko kwifatanya n’abatizera. "Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?" 2 Abakorinto 6: 14.
Kwifatanya kwiza mbona gukenewe ni ukubiyegereza mu byo dukora. Urugero, niba njyewe Agabus ndi umuhanzi wa Gospel, nshobora gukorana indirimbo na Ama G The Black, nta kosa mbibonamo igihe cyose yaba arimo kuririmba Imana. Ikosa ryabaho ni uko yaba ari we ujyana kuririmba/gusingiza abakobwa n’ibindi bitari Imana.
Bibiliya ivuga ko turi umunyu w’isi, biradusaba kudakayuka ahubwo tugahora turyoheye isi. Nyumva neza, Isi ikeneye guhora yumva uburyohe bwacu. Ntidukwiye guhisha abo turi bo cyangwa ngo duterwe ipfunwe n’ubutumwa. "Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira".
"Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha. Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose. Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru. Matayo 5:13-16".
Abaroma: 14, 1 hagira hati “Udakomeye mu byo yizera mumwakire, mwe kumugisha impaka z’ibyo ashidikanyaho. 2. Umuntu umwe yizera ko ashobora kurya byose ariko udakomeye arya imboga nsa” Iki cyanditswe cyadufasha kutagira uwo ducira urubanza igihe yateye intambwe igana mu nzu y’Imana.
Iki cyanditswe ni nacyo Tasha Cobbs yifashishije asubiza abari bamunenze kuko yakoranye indirimbo na Nicki Minaj icyamamare mu muziki w’Isi. Tasha Cobbs ukunze kwereka urukundo ibyamamare, afatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu bahanzikzi bakora umuziki wa Gospel. Arakunzwe cyane ndetse benshi barimo n’abo mu Rwanda bamufatiraho icyitegererezo.
Imana idufashe!!
Pastor Bugembe asengera ibyamamare muri Uganda
Nyuma y’amateraniro baraganiriye
Nina Roz ari mu bahanzi bakunzwe muri Uganda
Iki ni cyo gitaramo Chameleone yagiye gusengera kwa Bugembe
RYOHERWA N’INDIRIMBO "WANNAZA" YA PASTOR BUGEMBE FT RHODA
RYOHERWA N’INDIRIMBO I’M GETTING READY YA TASHA COBBS FT NICKI MINAJ