Amakuru agezweho mu myidagaduro ni umunsi itangira ry’ikiganiro cyiswe "Ntibisanzwe mu byaremwe" kizatangira kuwa Mbere tariki 9/06/2025.
"Ntibisanzwe mu byaremwe" ni ikiganiro kizaba kigaruka ku bintu byuzuye isi abantu benshi bajya bibaza ariko ntibabibonere ibisubizo yaba mu bantu, inyamaswa, ikoranabuhanga, ubumenyi bw’isi,amateka, n’ibindi tutarondora.
Iki kiganiro kizajya kiyoborwa na Frank Mario Sebudandi umwe mu banyamakuru b’ibyamamare akaba n’umwe mu bayobozi ba Radio & TV O.
Iki kiganiro si gishya kuri uyu munyamakuru dore ko ari we wagitangije kuri radio nkuru y’igihugu ya RBA aho cyibandaga ku nkuru zidasanzwe zanyuraga mu makuru cyane cyane ya weekend.
Mario yaje gukomereza iki kiganiro kuri TV7 aho cyatambukaga inshuro ebyiri mu cyumweru. Iki kiganiro cyaje gukundwa bikomeye bituma Frank Mario atangiza amarushanwa yise "Ntibisanzwe Awards".
Kuri ubu Frank Mario Sebudandi akorera Radio na TvO, mu bufatanye n’ikigo akorera guhera kuwa Mbere tariki 9/06/2025 Ikiganiro "Ntibisanzwe mu byaremwe" kizajya gitambuka kuri TvO.
Gahunda y’ikiganiro "Ntibisanzwe mu Byaremwe":
Kuwa Mbere 7-8pm
Kuwa Gatanu 7-8pm
Kuwa Gatandatu 2pm
Aganira na Paradise, Frank Mario Sebudandi yavuze ko iki kiganiro kizajya kigaruka ku bintu bidasanzwe byo muri isi ariko kikagaruka cyane ku mbaraga z’Imana ku biremwa byayo dore ko iki gitangazamakuru kitajya kijya kure y’amakuru y’ibwami bw’Imana.