"Uhindura amateka" ndetse n’izindi yagiye asubiramo abenshi bita (Cover) ni zo ndirimbo Danny Mpore azwiho.
Uyu muramyi Danny asengera mu itorero rya Eglise Vivante Rebero. Ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 26 akaba ari umuhanzi. Yavukiye mu gihugu cy’abaturanyi muri DRC ariko ubu ari kubarizwa Rwanda mu mujyi wa Kigali.
Kuri ubu uyu muramyi yashyize hanze indirimbo yitwa "Shimwa Rurema". Ni indirimbo yuje amagambo meza. Ni indirimbo isigingiza Rurema. Uyu musore ari mu baramyi bahagaze neza mu kuramya lmana muri iki gihugu cyacu ndetse no hanze yacyo.
Umwuga wo kuririmba yawutangiye kuva kera mu bwana bwe, nibwo mu mwaka wa 2020 mu kwezi kwa gatatu yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa “Rangurura “.
Danny Mpore yageze mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 2015, ndetse yiga Nyamata High School akomereza muri Kaminuza ya Mount Kenya.
Danny Mpore akunze kuririmba (covers) ni muri urwo rwego afite ibihangano bitanu ni ya Noheli irimo aribyo "Nimuze", "Ubwugamo", "Rangurura".
Mu kiganiro cy’ubushize, Danny Mpore yabwiye Paradise ati: "Nakuze nkunda kuririmba cyane nkura bindimo numva biri mu nzozi zange, nibwo igihe cyageze inzozi nzigeraho nshyira hanze indirimbo nk’uko namye mbyifuza.
lntego yanjye ni ukwamamaza ubwami bw’lmana ku isi yose kugira ngo abantu bakiri mu bubata bwa satani bamenye Umukiza wabo bahindukire bakire".
Danny Mpore yatanze Noheli binyuze mu ndirimbo nshya
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA DANNY MPORE