Umuryango w’abakristo wo mu Buhinde wafunzwe nyuma y’iminsi havugwa ikibazo cy’umutekano muke n’ubugizi bwa nabi bwakorerwaga abakristu batuye mu turere twa Ghazipur, mu mujyi wa Uttar Pradesh.
Pasiteri Kirubendran, yaje gutabwa muri yombi na polisi, aho umugore we n’umwana wabo w’umukobwa bo bamaze iminsi igera kuri 13 muri gereza.
Ibi byose bo bavugako ari ibirego by’ibihimbano bahimbiwe n’abfite imyizerera y’abahindu biganje mu bakomeye muri icyo gihugu badashaka ko ubukristu busakara hose.
Pasteri Kirubendran yagize ati "Ibintu byose byari byiza nk’ibisanzwe kugeza ku cyumweru cyo kuya 23 z’ukwa kane, ubwo twatangiraga gushinjwa ibintu tutazi.
Tumaze imyaka 6 dukorera hano, twigisha iby’iyobokamana, tukanatanga gahunda y’uburezi ku bana batifashije, n’abaturage babivuga nta kibi twigeze tubona batuvugaho".
Nkuko Religious Rights Advocate babibivuga, kuva mu 2014, ubwo Minisitiri w’intebe Narendra Mood yajyaga ku butegetsi, abakrisu ntibigeze babona agahenge.
Ishyaka riri ku butegetsi rya Democratic Alliance Government ry’abahindu ryakomeje kohereza ibitero ku bandi bantu batari abahindu hirya no hino mu gihugu.